Yanditswe Feb, 13 2018 15:15 PM | 9,598 Views
Polisi y'u Rwanda irashishikariza abamotari kubahiriza
uburenganzira bw'abakoresha umuhanda no gutwara bafite ibyangombwa byuzuye. Ibi
byavuzwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gukangurira
abamotari kwirinda impanuka, bakarushaho kubungabunga umutekano wabo
n'uw'abagenzi.
Ubwo bukangurambaga
bwatangijwe na Polisi y'u Rwanda bwitabiriwe n'abamotari bakorera mu turere
tugize umujyi wa Kigali n'abayobozi b'impuzamakoperative bakoreramo.
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali ACP Felly Rutagerura avuga ko n'ubwo 65% by'impanuka z'ibinyabiziga zagabanutse ugereranyije n'umyaka 3 ishize ngo haracyari iziterwa no kuvugira kuri telefoni zigendanwa, kutubahiriza uburenganzira w'abakoresha umuhanda no kutubaha amabwiriza. Ati,"Telefoni ziratuguza ntutubashe gukurikirana ngo tumenye ko turimo tuyobora ibinyabiziga byacu n’iby’abandi.Dukwiye kumenya ko iyo dutwaye ibinyabiziga tugomba kubahiriza uburenganzira bw’abandi. Iyo ubonye ugiye kugera mu masangano y’umuhanda, iyo ugiye kugera aho abanyamaguru bambukira, niba ubona umupolisi aguhagaritse, jya ubyubahiriza.’’
Abamotari banenze kandi bamwe mu bashinzwe umutekano mu makoperative yabo bakora batambaye imyenda yabugenewe, abandi bagatwara badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, cyangwa abijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi nk'ubujura n'ibindi.
Mu mujyi wa Kigali habarurwa abamotari 6000 bibumbiye mu makoparative 30.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru