AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yafashe umugabo ucuruza abantu

Yanditswe Jul, 24 2016 21:33 PM | 2,056 Views



Police y'u Rwanda kuri iki cyumweru yerekanye umugabo w'umunyakenya ukekwaho gucuruza abagore 3 b'Abarundi, akaba yarafatiwe ku mupaka w'Akanyaru ka Ruguru mu ntara y'Amajyepfo abavanye mu gihugu cy'u Burundi, abajyana muri Arabia Saudite.

Abo bagore bavuga ko batari bazi iyo bajyanywe, mu gihe uwo Munyakenya we avuga ko afite ibyangombwa bimwemerera kujyana abantu muri Arabiya Saudite kubashakirayo akazi.

Hashize icyumweru kimwe ku mupaka w'Akanyaru ka Ruguru mu karere ka Nyaruguru hafatiwe umugabo w'umunyakenya ukekwaho icuruzwa ry'abantu. 

Uyu mugabo yafashwe ari kumwe n'abagore 3 bavanye i Burundi berekeza muri Arabia Saudite, ariko bari kubanza kunyura muri Uganda.

Abo bagore batifuje kugaragaza amasura yabo, batangarije abanyamakuru ko kuva mu Burundi bakiyemeza guta imiryango yabo bakagenda babitewe n'ubushomeri, bakongeraho ariko ko batari bazi iyo bajyanywe.

Basobanura ko bashakiwe ibyangombwa by'inzira, bafata urugendo hanyuma baza kwisanga bafatiwe ku mupaka w'Akanyaru ka Ruguru hamwe n'uwo Munyakenya.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage