Yanditswe Nov, 02 2017 18:06 PM | 2,805 Views
Police y'igihugu
yatashye inyubako y'amacumbi ishobora guturwamo n'abapolisi 1500 yuzuye itwaye
miliyari 2 na miliyoni 74 z'amafaranga y'u Rwanda. Ministre w'ubutabera w'u
Rwanda Johnston Busingye yatangaje ko Leta y'u Rwanda izakomeza kwita ku mibereho
myiza y'abapolisi no gufasha urwo rwego gusohoza inshingano zarwo.
Aya macumbi yari amaze amezi 13 yubakwa mu kigo cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni amagorofa 2, afite ibikoni, ibyumba byo kuraramo n'ibiryamirwa, aho gufatira amafunguro, n'iguriro rizajya rifasha abapolisi guhaha ku buryo buboroheye. Azacumbikamo abapolisi bari basanzwe bataha hanze y'ikigo bikaba bitari biboroheye mu minoreze y'akazi kabo.
Ministre w'ubutabera Johnston Busingye atangaza ko aya macumbi ari mu rwego rwo gufasha abapolisi kunoza akazi kabo neza, yagize ati, ''Biragabanya icyo polisi yatangaga ngo icyure aba bapolisi yongere inabazane mu gitondo, bigabanyije amafaranga n'umwanya. Ikindi umupolisi buri gihe aba ashobora gukenerwa ku kazi, rimwe na rimwe aba ashobora gukora agatinda, cyangwa se yatashye agakenerwa. Ikindi nk'aha hamufasha kubaka umuco wa gipolisi kuko aba abana n'abana n'abandi kubaka uwo muco biroroha.''
Ministre Busingye Johnston yavuze ko amacumbi nk'aya azakomeza kubakwa hirya no hino mu gihugu. Iyi nyubako yujujwe na miliyari ebyiri na miliyoni 74, naho ibikoresho byashyizwemo bitwara agera kuri miliyoni 335. Ni amafaranga yakusangijwe avuye ku yo abapolisi bahabwa iyo bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru