Polisi y'u Rwanda yatashye amacumbi azakira aba polisi bageze ku 1500

Polisi y'u Rwanda yatashye amacumbi azakira aba polisi bageze ku 1500

Yanditswe November, 02 2017 at 18:06 PM | 1825 ViewsPolice y'igihugu yatashye inyubako y'amacumbi ishobora guturwamo n'abapolisi 1500 yuzuye itwaye miliyari 2 na miliyoni 74 z'amafaranga y'u Rwanda. Ministre w'ubutabera w'u Rwanda Johnston Busingye yatangaje ko Leta y'u Rwanda izakomeza kwita ku mibereho myiza y'abapolisi no gufasha urwo rwego gusohoza inshingano zarwo.

Aya macumbi yari amaze amezi 13 yubakwa mu kigo cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni amagorofa 2, afite ibikoni, ibyumba byo kuraramo n'ibiryamirwa, aho gufatira amafunguro, n'iguriro rizajya rifasha abapolisi guhaha ku buryo buboroheye. Azacumbikamo abapolisi bari basanzwe bataha hanze y'ikigo bikaba bitari biboroheye mu minoreze y'akazi kabo.

Ministre w'ubutabera Johnston Busingye atangaza ko aya macumbi ari mu rwego rwo gufasha abapolisi kunoza akazi kabo neza, yagize ati, ''Biragabanya icyo polisi yatangaga ngo icyure aba bapolisi yongere inabazane mu gitondo, bigabanyije amafaranga n'umwanya. Ikindi umupolisi buri gihe aba ashobora gukenerwa ku kazi, rimwe na rimwe aba ashobora gukora agatinda, cyangwa se yatashye agakenerwa. Ikindi nk'aha hamufasha kubaka umuco wa gipolisi kuko aba abana n'abana n'abandi kubaka uwo muco biroroha.''

Ministre Busingye Johnston yavuze ko amacumbi nk'aya azakomeza kubakwa hirya no hino mu gihugu. Iyi nyubako yujujwe na miliyari ebyiri na miliyoni 74, naho ibikoresho byashyizwemo bitwara agera kuri miliyoni 335. Ni amafaranga yakusangijwe avuye ku yo abapolisi bahabwa iyo bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Polisi y'igihugu yatangije ibikorwa ifatanya n'abaturage bizwi nka �

Polisi y'u Rwanda irasaba abamotari kwirinda impanuka bagenda neza mu muhan

Polisi yakubye inshuro 10 ibihano byo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga

Abafatiwe ibinyabiziga na polisi barasabwa kubahiriza amategeko ngo badahomba

Amadini n'amatorero barasabwa kwigisha abayoboke kwirinda ibiyobyabwenge

Aba Polisi 111 bahawe ikiruhuko cy'izabukuru na polisi y'u Rwanda

RTV SCHEDULE