Yanditswe Sep, 19 2016 23:58 PM | 2,319 Views
Police y'u Rwanda yerekanye abantu bagera kuri
19 bari barasabwe kujya mu gihugu
cy'uburundi babeshywa ko bazahabwa ibyangombwa biberekeza mu gihugu cya Australia.
Umuvugizi wa Police y'igihugu, CP Celestin Twahirwa avuga ko Iki gikorwa ari icuruzwa ry'abantu rigenda rifata indi sura. Aba bantu bashutswe n'abo bahuriye mw'itorero rya Restoration Church aho basengeraga ku musozi w'ibyiringiro ahitwa Masoro, Police y'igihugu ikaba isaba abanyamatorero kurinda umutekano w'abo bashinzwe ntibabashore mu bikorwa bibi.
Abantu
bari mu ngeri zinyuranye berekanywe na Police y'igihugu bagera kuri 19 muri 28
bari berekeje mu gihugu cy'u Burundi aho babwirwaga ko bahabwa ibyangombwa bizabageza
mu gihugu cya Australia.Abaterekanywe bakaba ari abana bato n'abandi bafite
intege nke, muri rusange bakaba bari bamaze amezi 2 mu gihugu cy'u Burundi.
Polisi y'u
Rwanda ivuga ko hari hashize iminsi igera kuri 7 ikurikirana iby'ijyanwa ry'aba
baturage. Abacuze umugambi wo kubajyana mu gihugu cya Australia bataratabwa
muri yombi kugeza ubu, icyaha nikibahama ngo bazahanishwa igifungo kiri hagati
y' imyaka 10 na 15 ndetse n'izahabu igera kuri miliyoni 5 z'amafaranga y'u
Rwanda.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru