Prezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi umwe

AGEZWEHO


Prezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi umwe

Yanditswe August, 15 2017 at 12:53 PM | 4335 Views Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi Yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaruhereye muri Tanzania kuri uyu wa mbere, nyuma yo kuva mu Rwanda azakomereza muri Tchad na Gabon.

Akimara kugera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Nyuma yaho abakuru b'ibihugu byombi bakiriwe n'akarasisi k'ingabo zabugenewe mukwakira abanyacyubahiro.

U Rwanda na Misiri bifitanye umubano urenze uwa politiki. ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA). Iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Leta y’u Rwanda muri 2015 yagaragaje ko isarura miliyari 22 Frw mu byoherezwa mu Misiri, icyo gihugu na cyo kigakura miliyari 46 Frw mu byo cyohereza mu Rwanda.

Icyakora ibihugu byombi uwo mwaka byemeje ko ibyoherezwa ku mpande zombi bidahagije bikwiye kongerwa.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi yasuye urwibutso rwa Jenoside, I Kigali

Misiri yishimiye imyaka 40 imaze ifitanye umubano n'u Rwanda

RTV SCHEDULE