Yanditswe Aug, 15 2017 12:53 PM | 5,170 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi Yageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Urwo ruzinduko perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaruhereye muri Tanzania kuri uyu wa mbere, nyuma yo kuva mu Rwanda azakomereza muri Tchad na Gabon.
Akimara kugera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali yakiriwe na mugenzi we w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Nyuma yaho abakuru b'ibihugu byombi bakiriwe n'akarasisi k'ingabo zabugenewe mukwakira abanyacyubahiro.U Rwanda na Misiri bifitanye umubano urenze uwa politiki. ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA). Iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
Leta y’u Rwanda muri 2015 yagaragaje ko isarura miliyari 22 Frw mu byoherezwa mu Misiri, icyo gihugu na cyo kigakura miliyari 46 Frw mu byo cyohereza mu Rwanda.Icyakora ibihugu byombi uwo mwaka byemeje ko ibyoherezwa ku mpande zombi bidahagije bikwiye kongerwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru