AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RDF yasuwe n'intumwa idasanzwe y'umunyamabanga mukuru wa Loni muri Centrafrique

Yanditswe Dec, 07 2017 22:48 PM | 2,642 Views



Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique iri kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda. Aba bayobozi baganiriye ku busabe bwa Loni bw'uko U Rwanda rwakongera umubare w'abasirikare rufite muri Centrafrique

Ni ubwa mbere Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihugu cya Centrafrique, Parfait Onanga Anyanga hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, Gen. Balla Keita, basuye U Rwanda kuva aho rutangiye kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique.

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye na Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, bashimye U Rwanda ku ruhare rugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Parfait Onanga Anyanga , yavuze ko banaganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibikorwa u Rwanda rufatanya na centrafrique byo kubungabunga amahoro ku isi. Yagize ati, " Byari ngombwa rero ko tuza kuganira na Minisitiri w'Ingabo hamwe n'Umugaba w'Ingabo z'U Rwanda ku  ngingo zitandukanye mu bikorwa dufatanya byo kubungabunga amahoro.  Icya mbere kibanze twashimiye cyane Guverinoma y'U Rwanda yaduhaye ingabo z'intangarugero mu butumwa bw'amahoro kandi tubashimira uburyo bakora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu mirimo yose bashinzwe, icyo nicyo cy'ingenzi cyatugenzaga".

Umuvugizi w'Ingabo z'U Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko aba bayobozi ku mpande zombi baganiriye uburyo umutekano uhagaze mu gihugu cya Centrafrique muri iki gihe. Ndetse baganiriye no ku biganiro bikomeje ku mpande zombi  ku busabe bwa Loni bw'uko U Rwanda rwakongera umubare w'abasirikare rufite muri Centrafrique.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 iyi ntumwa idasanzwe y'Umunyambanga wa Loni muri Centrafrique hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bazitabira Inama ya 45 ibera I Kigali yo ku rwego rw'abaminisitiri ya Komite Ngishwanama ya Loni ku bibazo by'Umutekano muri Centrafrique.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama