AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

RGB muri gahunda yo kumenya uko abaturage bishimira ibibagenerwa

Yanditswe Dec, 06 2016 17:34 PM | 858 Views



Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB kubufatanye na societe civile kiratangaza ko kigiye gukora inyigo y'amezi 6 mu rwego rwo kumenya niba abaturage bishimira ibibagenerwa.Ni mugihe sosiyete sivile yo isaba ko abaturage bari mu byiciro by’ubudehe byo hasi bagira uruhare runini muri program zibagenerwa.

Gahunda ya Girinka ndetse na Program za vision 2020 Umurenge program ni gahunda zagenewe abaturage bakennye bari mu byiciro by’ubudehe byo hasi.Gusa bamwe mu baturage babarizwa muri ibyo byiciro bavuga ko hari igihe barenganywa mu byiciro iyo hakorwa amaliste y’abatishoboye.

Ibi ninabyo societe civile yifuza kugirango abagenerwabikorwa babe babikwiriye koko. Ni nayo mpamvu mu gihe cy’amezi atandatu bagiye gukora inyigo y’ibanze ku kureba niba abaturage bishimira ibibagenerwa ndetse niba iibyo bahabwa Atari ibyo kubatunga uwo munsi gusa.

Umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere  RGB  Prof  Shyaka Anastase avuga ko iyi nyigo bazafatanya na societe civile izaba igamije kureba uburyo amakosa amwe n’amwe yabaye mu nzego z’ibanze yakosorwa:“societe civile nizamo rero izafasha ko nk'urugero guhitamo abagenerwabikorwa hari igihe mwajyaga mubyumva mukumva byakozwe bitanozwe ni hake ariko hamwe na hamwe abayobozi bo mu nzego z'ibanze bato bato umudugudu akagari nibo bagiye bakikorera liste amalisti akaba atanoze . Turibwira ko kuba societe civile igiye kuzamo bizadufasha kunoza ikindi cyakabiri yaba girinka cyangwa VUP ikibazo si ugutanga inka cyangwa amafaranga, ntabwo biba birangiye uwo muntu uyihawe ese azi uko ayifata n’uko ayibyaza umusaruro kurushaho?”

Mu Rwanda societe civile igizwe n’imiryango n’amadini bigera kuri 800.Uyu mwanzuro w’ubufatanye hagati ya RGB na societe civile ku mitangire ya serivisi ndetse na gahunda zigenerwa abatishoboye wafatiwe mu nama y’umwiherero yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.


Photo: Internet



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)