AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RMC n'abafatanyabikorwa basuzumiye hamwe uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda

Yanditswe Dec, 01 2016 15:04 PM | 2,098 Views



Urwego rw'abanyamakuru bigenzura RMC ruratangaza ko rwakiriye ibirego birenga 180 mu myaka 3 ishize. Ibi byagaragajwe kuri uyu wa kane ubwo abahagarariye ibitangazamakuru byo mu Rwanda n’abafatanyabikorwa babyo bareberaga hamwe uko itangazamakuru rihagaze muri iki gihe.

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura ruzwi, Rwanda Media Commission, rumaze kugira abanyamakuru barenga 600 biyandikishije nk’abanyamuryango barwo. Umuyobozi w’agateganyo w'uru rwego Bwana Cleophas BARORE avuga ko mu myaka itatu ishize bakiriye ibirego 183, muri byo ibigera ku 104 byatanzwe n’abaturage naho 46 biri hagati y’abanyamakuru ubwabo, ibindi babigirana n'izindi nzego zitandukanye.

Bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru cyane cyane ibyigenga bavuga ko kugira ngo ibi bibazo bikumirwe barimo gushyira ingufu mu kubaka ubushobozi n'ubunyamwuga bw'abanyamakuru.

Mu biganiro byahuje Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB n'abahagarariye ibitangazamakuru ndetse n'abafatanyabikorwa babo bishimiye ko mu mavugurura yabaye kuva mu myaka ine ishize yatanze umusaruro mu iterambere ry'itangazamakuru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage