AGEZWEHO


RRA irakangurira abaturage kwishyura umusoro w'ubukode bw'ubutaka hakiri kare

Yanditswe January, 04 2017 at 12:10 PM | 665 Views



Ubuyobozi bw'ikigo cy'imisoro n'amahoro buravuga ko butazihanganira umuturage wese warengeje itariki yo gutanga umusoro ku bukode bw'ubutaka kuko bigaragara ko ubwitabire bukiri hasi. Ibi biravugwa mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko bacikanywe no gutanga uyu musoro bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo ikorana buhanga ryabagoye ndetse n'imirongo yari miremire ku munsi wanyuma.

Jean Marie Vianney GAKWERERE Komiseri wungirije ushinzwe imisoro n’amahoro avuga ko iteka rya perezida wa repubulika  riteganya ko umuturage wese urengeje italiki yo gutanga ubukode bw'umusoro ku butaka acibwa 10% by'amafaranga agomba kwishyura uko agenda yiyongera hakajyaho n'inyungu ya 1,5% buri kwezi y'ubukererwe .

Mu ngengo y'imari  y'umwaka wa 2016  ibibanza miliyoni 1  n'ibihumbi 78 nibyo byagomba gutangirwa umusoro ku bukode, ungana  n'amafaranga miliyari 6. Mugihe mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2015 bakiriye amafaranga y'ubukode bw'ibibanza angana na  miliyari 3 na miliyoni 800, imibare y'ibyavuye mu  ngengo y'imari y'uyu mwaka turangije ikazatangazwa hagamijwe kureba niba intego yabo yaragezweho .



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

RRA yafashe abantu 25 batanze inyemezabwishyu z'impimbano

RRA ivuga ko aba 'declarants' bagira amakosa mu gusora

RRA irasaba abaturage kumenyekanisha no gusorera ubukode bw'ubutaka

RRA yakanguriwe kunoza itumanaho mu rwego rwo kongera imisoro ku kigero cya 20%

RRA yafashe abakoresha inyemezabwishyu mpimbano

Amahoro ya gasutamo ku modoka nini yaragabanijwe