Yanditswe Apr, 17 2018 22:06 PM | 22,503 Views
Ikigo cy' igihugu cy'imisoro n'amahoro cyatangije ku mugaragaro uburyo
bushya bwa EBM bwo gutanga inyemeza-buguzi no kumenyekanisha imisoro
hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet kuri mudasobwa buzwi nka Electronic
Billing Machine Version II. Iri koranabuhanga rigamije koroshya
imikorere y' ubucuruzi mu Rwanda Doing Business, ku bishyura imisoro n'amahoro.
Komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri w'imirimo rusange mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ubu buryo bushya buzwi nka Electronic Billing Machine Version II buzafasha mu kubika amakuru ajyane n'ibicuruzwa ku bacuruzi ubwabo, bakanamenya imiterere y'ububiko bw'ibicuruzwa byabo umunsi ku wundi, bakamenyekanisha imisoro ku buryo bworoshye. Ati, ''Usanga umuntu afite utumashini tunyanyagiye twinshi cyane, kandi buri kamashini gatanga amakuru ukwako, ni ukuvuga ko ubwabyo ni ikibazo kuko na nyiri ubwite adashobora kutugenzura ngo abone amakuru turi gutanga. Ariko iyi EBM ya V2 ni Software ushobora gushyira ku mashini nyinshi bitewe n'aho ucuruririza zihana amakuru mu buryo buri Direct ku buryo nyiri business aba afite aho agenzurira amakuru yose rimwe, ariko natwe bikadufasha kuko tuba tubonye amakuru y' umuntu rimwe tutayabonye mu tuntu tunyanyagiye..... Ni uburyo kuri twebwe butuma tubona amakuru ku gihe, tubona amakuru yose n'uburyo bwo gukora za audit ni uburyo buri automatic...''
Umujyanama mu iby' ikoranabuhanga mu kigo cy’imisoro n’amahoro Kaliningando Jean Louis, avuga ko ubu buryo bushya bugiye gukemura ibibazo birimo gukora ingendo ku bacuruzi bagana iki kigo mu gihe utumashini bakoreshaga tuba tudakora neza.
Umwe mu bacuruzi watangiye gukoresha ubwo buryo bushya bwa EBM V-2, avuga ko bworoheje imikorere mu gukora ibarura-mari ryabo
ndetse no kumenyekanisha imisoro.
Uburyo bwa EBM V-2 bumaze gutangira gukoreshwa
n'abantu bagera hafi kuri 312, naho abandi barenga 100 bamaze kwiyandikisha
ndetse bakanahugurwa.
Ku bandi bacuruzi badakeneye gukoresha EBM V_ 2 nka PROGRAMU YA mudasobwa cyangwa se Software, bashyiriweho ubundi buryo buzwi ku izina rya Virtual Sale Data Control buzakoreshwa n'abantu basanzwe bafite uburyo bwabo bwihariye bwo gukora inyemezabuguzi barimo nk'amabanki, ibigo by'ubwishingizi, n'abacuruza ibikomoka kuri Peteroli, bukazaboneka ngo bitarenze mu kwezi kwa 6.
Naho EBM online, izajya ikoreshwa n'abantu batanga inyemezabuguzi nke aho bari hose hari internet, ikazatangira gukoreshwa bitarenze mu kwezi kwa 10. Naho ubundi buryo bwiswe Smart Phone Based EBM ishingiye ku kuba wakoresha telefoni zigezweho [Smart Phones] zigakoreshwa nka mudasobwa, mu gutanga izo serivise za EBM V_2, biteganyijwe ko buzatangira gukoresha bitarenze mu kwezi kwa 12.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru