AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Raporo ya Banki y'Isi yerekana ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka 7% mu myaka 2

Yanditswe Jun, 05 2017 15:17 PM | 4,187 Views



Raporo ya Banki y'Isi yo muri uku kwezi kwa Kamena, igaragaza uko ubukungu bw'isi bwifashe ndetse n'uko buteganyijwe kuzamuka, irerekana ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku gipimo kiri hagati ya 6 na 7% uhereye muri uyu mwaka wa 2017 ukageza muri 2019.

Leta y'u Rwanda nayo ikaba yemeranya n'ibikubiye muri iyi raporo, ikemeza ko mu bizakomeza gushyigikira iterambere ry'ubukungu harimo n'urwego rw'inganda.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi Claver Gatete, avuga ko gahunda ya Made in Rwanda izakomeza gutezwa imbere, kuko imaze kugaragaza ko yitaweho urwego rw'inganda rwazamura mu buryo bugaragara umusanzu warwo mu iterambere ry'ubukungu.

Banki y’Isi yemeza kandi ko ubukungu bw’isi buzazamukaho 2.7% mu 2017 ahanini bishingiye ku rwego rw’inganda n’ubucuruzi.

Mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, ubukungu ngo buzazamukaho 5.4% mu 2017, na 5.8% mu 2018-19 kubera ibiciro ku masoko mpuzamahanga bigenda bizamuka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu