AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Raporo ya Mo Ibrahim ntivugwaho rumwe nimwe mu miryango itegamiye kuri leta

Yanditswe Nov, 20 2017 19:10 PM | 5,841 Views



Raporo ku miyoborere yashyizwe ahagaragara n'umuryango MO IBRAHIM yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9 muri Afurika n'amanota 63.9%. Iyi raporo izwi nka The Ibrahim Index of African Governance 2017, yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri i Dakar muri Senegal. 

Ni raporo ikorwa hagendewe ku bipimo bito bito (indicators) bisaga 100, aho isesengura ireme ry'imiyoborere mu byiciro 4 by'ingenzi ari byo: Guteza imbere abaturage no kububakira ubushobozi, uburyo  buhamye bwo guteza imbere ubukungu, uruhare abaturage bagira mu bibakorerwa n'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ibipimo ku byaha n'ihohoterwa bikorwa ku mpamvu za politiki.

Mu gihe ibihugu 54 bigize umugabane wa Afurika bifite impuzandengo y'amanota 50.8% naho akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kakagira amanota 45.2%, iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9 n'amanota 63.9%.

Mu bipimo bikuru 14 bishingirwaho mu gukora iyi raporo, u Rwanda ni urwa mbere muri 5 harimo nko mu bijyanye no gukorera mu mucyo ndetse n'o mu kwimakaza ihame y'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore. Ni ibintu umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere Prof SHYAKA Anastase, avuga ko binavuguruza zimwe muri raporo z'ibinyoma zijya zikorwa ku Rwanda.

Umuryango MO IBRAHIM uvuga kandi ko u Rwanda rwongereye ingufu mu guteza imbere abaturage barwo no kububakira ubushobozi kuko rufitemo amanota 72.4%. Ku rundi ruhande ariko iyi raporo iha u Rwanda amanota make mu mutekano n'iyubahizwa ry'uburenganzira bwa muntu, ibintu binengwa n'ihuriro ry'imiryango itari iya leta mu Rwanda.

Muri iyi raporo, Ibirwa bya Mauritius nibyo biza ku mwanya wa mbere, Seychelles ikaza ku mwanya wa Kabiri,  Botswana ku wa gatatu, Cape Verde iya 4 naho Namibia ikaza ku mwanya wa 5.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira