Yanditswe May, 16 2017 16:28 PM | 4,406 Views
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu
cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistic of Rwanda), irerekana ko mu
kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka igipimo cy’ibitumizwa hanze y’u Rwanda
cyagabanyutseho 15,6% ugereranyije n’ibipimo byo mu kwezi kwa kabiri umwaka wa
2016. Ku rundi ruhande kandi iyi raporo
igaragaza ko ugereranyije ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2016 n’ukwa kabiri umwaka
wa 2017 ibyoherezwa hanze byo byazamutse ku gipimo cya 10.8%.
Iyi raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko
habazwe ubucuruzi buzwi cyangwa bugenzurwa, icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa
n’ibitumizwa cyari miliyoni 75.9 z’amadolari mu kwezi kwa 2 k’uyu mwaka wa
2017. Icyi cyuho cyiyongereyeho 15.8% ugereranyije n’ukwezi kwa mbere k’uyu
mwaka. gusa ugereranyije n’ukwezi kwa 2 k’umwaka wa 2016 icyi cyuho
cyagabanyutse ku gipimo cya 28.8%.
Mu kwezi kwa 2 umwaka ushize ibyoherezwa hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 27.5 z’amadolari mu gihe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka byari bifite agaciro ka miliyoni 30.9 z’amadolari naho mu kwezi kwa 2 k’uyu mwaka bigera kuri miliyoni 30.5 z’amadolari bivuze ko byagabanyutseho 1.3%.
Muri rusange ibitumizwa hanze biracyari hejuru kuko mu kwezi kwa 2 k’umwaka wa 2016 byari bifite agaciro ka miliyoni 148.8 z’amadolari; ariko biza kugabanyuka kuko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka byageze kuri miliyoni 125.5 z’amadolari nubwo mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka byari ku madolari 120.8 bivuze ko yazamutseho 3.9%.
Ikindi kigaragara muri iyi raporo ni uko ubushinwa busanzwe buza imbere mu gukorana ubucuruzi n’u Rwanda bwagabanyije ingano y’amafaranga bukoresha mu gutumiza no kohereza ibintu mu Rwanda kuko mu kwezi kwa 2 umwaka 2016 bwakoresheje miliyoni 35 z’amadolari akagera kuri miliyoni 30 mu kwezi kwa 1 uyu mwaka, Kenya iva kuri miliyoni 12 igera kuri miliyoni 9 z’amadolari naho Ubuhinde buva kuri miliyoni 8.8 bugera kuri 7 z’amadolari.
Igihe gahunda y’ikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda/made in Rwanda yakwitabirwa ku buryo bukwiye, hari icyizere ko buhoro buhoro ibitumizwa mu mahanga bizagenda bigabanyuka ugereranyije n’ibyoherezwayo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru