Yanditswe Aug, 29 2018 22:01 PM | 69,706 Views
Ikipe ya Rayon sport igeze muri 1/4 cyímikino yámakipe yatwaye ibikombe
iwayo CAF Confederation Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya Young Africans 1-0 ku
mukino wa nyuma wo mu matsinda.
Rayon Sports itsinze Yanga
SC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bon Fils Caleb ku munota wa 19 mu mukino usoza
amatsinda y'ímikino nyafurika yúmupira w'ámaguru ku makipe yatwaye ibikombe
iwayo CAF Confederation Cup, bituma
igera muri kimwe cya kane cy'iyo mikino. Uyu mukino wo mu itsinda D, Rayon
Sports yasabwaga kuwutsinda kugira ngo igere muri ¼, ibe ikipe ya mbere yo mu
karere k’ibiyaga bigari ibigezeho.
Nubwo iyi ntsinzi ibonetse, Rayon sport ibigezeho abakinnyi bayo babanza abenshi baragiye mu yandi makipe, ariko Bon Fils Caleb yavuzeko abavugaga ko ntabarutahizamu isigaranye abahaye igisubizo.
Umutoza wa rayon sport
Roberto oliveira vuga ko nta rindi banga ryatumye akora ayo mateka, uretse
kurema icyizere mu bakinnyi nyuma yo gutakaza benshi bari inkingi za mwamba
barimo abari ba kapiteni ndayishimiye eric Bakame, Kwizera Pierrot, Tchabalala
n'abandi benshi
Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sport muri uwo mukino yanejejwe cyane n'iyo
ntsinzi y'amateka, bakaba ngo bagiye gukomeza gukora cyane bategura 1/4
cy'irangiza kugirango bakomeze kwandika amateka
Rayon sports isoje iyi
mikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa
kabiri n'amanota 9, inyuma ya USM Alger yatsinze Gor mahia ibitego 2-1 i Alger
ikagira amanota 11, ikomezanya na Rayon Sports muri 1/4 cy'irangiza, Gor mahia ya gatatu n'amanota 8 na Yanga ya kane
n'amanota 4 zihita zirasezererwa.
Rayon Sports izamenya ikipe izahura nayo muri 1/4 cy'irangiza nyuma ya tombola izaba tariki 3/9 uyu mwaka.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
5 hours
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
5 hours
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru