AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Roaming yakoreshwaga hagati ya Gabon n'u Rwanda yavanyweho

Yanditswe Jul, 18 2016 18:18 PM | 891 Views



Perezida Kagame na mugenzi we Ali Bongo Ondimba wa Gabon kuri uyu wa mbere batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukuraho ikiguzi cyacibwaga abakoresha itumanaho rya telephone mu bihugu byombi, ibizwi nka roaming. Perezida Kagame yasabye abikorera ndetse n'ibindi bihugu kwitabira ku bwinshi kwihutisha iterambere mu ikoranabuhanga kuko byafasha kwihutisha iterambere rya Afurika.

Ibi biciro bya roaming byakuweho ku bakoresha tephone mobile guhamagarana hagati ya Gabon n’u Rwanda, ni nk’ibyavanyweho hagati y’ibihugu bikoresha umuhora wa ruguru mu karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ubusanzwe iyo bitavanyweho, uhamagara n’uhamagawe bacibwa amafaranga igihe bavugana bitandukanye n’iyo abavugana bari mu gihugu kimwe.

Mu nama ya Smart Africa yitabiriwe n'abayobozi batandukanye b'ibihugu bya Afurika, bwa mbere kuri iyi nshuro, abikorera bahagarariwe, ndetse perezida Kagame ashimira uruhare rwabo mu kwihutisha iterambere mu itumanao n'ikoranabuhanga ku mugabane wa Afrika. Perezida Kagame yavuze ko kwishyira hamwe kw'abanyafurika bitareberwa ku ngingo imwe gusa ko ahubwo ibyiciro byose by'ubukungu ikoranabuhanga n'itumanaho ndetse n'ubucuruzi byose ari ingenzi.

Perezida Kagame yagize ati: "...Ndishimira ko abayobozi mu nzego z’abikorera bari hano mu nama ya Smart Africa bahagarariye Private Sector bwa mbere tubahaye ikaze,n’abandi batari hano. Tumaze iminsi tuvuga ku guhuza umugabane wacu kandi ubu ni uburyo bumwe bwo gushimangira ubwo bumwe. Guhuza imiyoboro yacu y’ikoranabuhanga n’amasoko ni intambwe yo gukorera hamwe bifitiye inyungu abantu bacu. Nkaba mbaha ikaze nk’abanyamuryango bashya nshishikariza n’abandi kubigiramo uruhare."

Dr Hamadoun Touré, umuyobozi nshingwabikorwa wa Smart Africa yavuze ko guverinoma zo muri Afurika zagiye zihabwa inshingano zitandukanye zo kwimakaza ikoranabuhanga harimo n’izijyanye no kongera urubyiruko rwiga iby’itumanaho n’ikoranabuhanga kugirango ibyo uyu mushinga wa smart Africa washyiriweho bive mu nzozi bitangire bishyirwe mu bikorwa.

Mu nama ya kabiri iherutse hano mu Rwanda ya Smart Africa yitabiriwe  n’intumwa zirenga 2500 n’ibigo bigera kuri 850 binini n’ibigitangira mu by’ikoranabuhanga hafashwe intego yo gushora imari igera kuri miliyali 300 z’amadorali mu ikoranabuhanga kugeza mu mwaka wa 2020.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura