AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Rubavu: Abana bakoraga uburaya nti babona imiti igabanya ubukana bwa virus itera

Yanditswe Jul, 20 2017 18:23 PM | 3,570 Views



Bamwe mu bana b’abakobwa bakoraga umwuga w’uburaya babana n’ubwandu bwa virus itera sida bibumbiye muri koperative ”abahindutse” ikorera mu karere ka Rubavu, bagaragaza ikibazo cy’uko serivisi zitanga imiti igabanya ubukana zitabakira ngo bahabwa imiti kubera ko batarafata ibyangombwa birimo indangamuntu.

Ikibazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko ababikora baba birengagiza uburengenzira bwa muntu ndetse na politiki y’igihugu y’ubuzima yita kuri bose.

Mu biganiro byari bihuje abafite aho bahurira n’inzego z’ubuzima, umutekano ndetse n’ubutabera m’uturere twa Rubavu na Musanze byagarukaga k’uburenganzira bw’ababana n’ubwandu bwa virus itera sida, aho bavuga ko bavutswa uburenganzira bwo guhabwa imiti igabanya ubukana.

Mu gihe imibare mu gihugu igaragaza ko abakora umwuga w’uburaya bari mu cyiciro cyugarijwe kuri 45%  by’ababana n’ubwandu bwa virus itera sida, inzego zose z’ubuyobozi zifite aho zihuriye n’ubuzima zasabwe gukomeza gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu kurwanya no gukumira ubwandu bwa virus itera sida hashimangirwa ihame ry’uburenganzira bwa muntu hatabaye ubuvutswa uburenganzira kuri serivisi yifuza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira