AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Rubavu: Abantu batatu bagwiriwe n'ikirombe umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe Mar, 10 2018 16:22 PM | 6,665 Views



Abagore batatu bagwiriwe n’ikirombe, umwe ahita yitaba Imana aho bacukuraga igitaka mu kinombe cyari cyarahagaritswe mu mudugudu wa Buranga mu kagari ka Basa mu murenge wa Rugerero.  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeanette wemeje aya makuru avuga ko iki kirombe cyari cyarafunzwe gusa asaba abaturage kwirinda ibi bikorwa bishira ubuzima bwabo mukaga.

Abagwiririye n’ikirombe bari baturutse mu murenge uwa Nyakiriba, uwa Cyanzarwe uhana imbibe n’umurenge wa Rugerero. Abaturage baturiye ibi birombe bavuga ko, bitari bikwiriye uretse kuba bifite ingaruka k’ubuzima bwabo binatuma ibidukikije byangirika.

Babiri barokotse iyi mpanuka yo kugwirirwa n’ibirombe,bari kwa kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

Akarere ka Rubavu gakunze kugaragarwaho akajagari mu birombe aho abantu bacukura ibitaka cyangwa amabuye y’agaciro bakabigwamo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu