Yanditswe Sep, 01 2017 13:22 PM | 6,196 Views
U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.
Ni umushinga watewe inkunga n'umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y'abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z'amadolari ya Amerika. Leta y'u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay'Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), no kwimura abaturage.
Umushinga wari ukubiyemo kubaka inyubako zitangirwamo serivisi ku mupaka uhuriweho harimo ibiro, parking, ububiko ndetse n'inzira inyuramo amadoka manini. Umupaka uhuriweho witezweho kurushaho kwihutisha urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu ndetse na serivisi zitangirwa ku mupaka.Abantu bari hagati ya 4000-5000 nibo bambukiranya uyu mupaka, benshi muri abo akaba ari abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse , barimo abahaturiye bagera kuri 75%
Ku ruhande rw'u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24. Mu gihe ku ruhande rwa Congo uba ufunguye kugeza saa yine z'ijoro.Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n'ubworozi nibyo bihanyuzwa cyane, uretse mafaranga Howard G.Buffet yahaye u Rwanda hari n'andi miliyoni 9$ bahaye Congo.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka inyubako izakorerwamo ku ruhande rw'u Rwanda yararangiye mu gihe ku ruhande rwa Congo itararangira gusa naho irarimbanyije.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru