AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rubavu: Umuvuzi gakondo yatawe muri yombi azira gukora bitemewe n'amategeko

Yanditswe Nov, 22 2016 16:35 PM | 1,942 Views



DUSENGIMANA Felecien umuvuzi gakondo utuye mu kagali ka Gikombe umurenge wa Nyikiriba mukarere ka Rubavu  yatawe muri yombi na  Police y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo kwiha ububasha bwo gukora imirimo yo  kuvurira abantu murugo iwe ntabyangombwa afite bibimwemerera, byongeye kandi aho avurira abo bantu hagaragara umwanda no kutagira ahantu hisanzuye ho gukorera kuburyo abarwayi baba bagerekeranye. Uyu muvuzi gakondo avuga ko aramutse agiriwe imbabazi akarekurwa, ayo makosa yose yayakosora agakomeza umurimo we.

Usibye kuba akora mu buryo butemewe n’amategeko, umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba avuga ko naho akorera hateye inkeke bitewe n’umwanda uhagararagara, ndetse no gucumbikira abantu benshi barara bagerekeranye badahuje uburwayi kuko nabyo bitera ingaruko, kuko hari igihe umurwayi wo mu mutwe yigeze gukubita umukecuru aramuvuna babanaga mu cyumba kimwe, nabamwe mu barwayi yavuraga babigarutseho.

Gusa aramutse atarekuwe agahamwa n’icyaha yahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, agatanga n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi irongo itanu(50.000 Frw)  n’ibihumbi Magana atanu(500.000Frw) nkuko biteganywa n’ingingo ya 616 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage