Yanditswe Nov, 22 2016 16:35 PM | 1,942 Views
DUSENGIMANA Felecien umuvuzi
gakondo utuye mu kagali ka Gikombe umurenge wa Nyikiriba mukarere ka Rubavu yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo
kwiha ububasha bwo gukora imirimo yo
kuvurira abantu murugo iwe ntabyangombwa afite bibimwemerera, byongeye
kandi aho avurira abo bantu hagaragara umwanda no kutagira ahantu hisanzuye ho
gukorera kuburyo abarwayi baba bagerekeranye. Uyu muvuzi gakondo avuga ko
aramutse agiriwe imbabazi akarekurwa, ayo makosa yose yayakosora agakomeza
umurimo we.
Usibye kuba akora mu buryo butemewe n’amategeko, umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba avuga ko naho akorera hateye inkeke bitewe n’umwanda uhagararagara, ndetse no gucumbikira abantu benshi barara bagerekeranye badahuje uburwayi kuko nabyo bitera ingaruko, kuko hari igihe umurwayi wo mu mutwe yigeze gukubita umukecuru aramuvuna babanaga mu cyumba kimwe, nabamwe mu barwayi yavuraga babigarutseho.
Gusa aramutse atarekuwe agahamwa n’icyaha yahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, agatanga n’ihazabu y’amafranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi irongo itanu(50.000 Frw) n’ibihumbi Magana atanu(500.000Frw) nkuko biteganywa n’ingingo ya 616 yo mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru