Yanditswe Jun, 23 2016 11:13 AM | 3,547 Views
Abakorera
ubukerarugendo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu kiri mu karere ka Rubavu bavuga ko umwanda
ugaragara ku nkengero z’iki kiyaga ubabangamiye bagasaba ko wakosorwa ndetse
n’amato yagenewe ba mukerarugendo akiri make akongerwa ibi bikozwe bikaba ngo byatuma
harushaho kwishimirwa n’abahasura.
Uretse iki kiyaga cya Kivu mu karere ka Nyamyumba amazi y’aho bita ku Mashyuza nayo akurura ba mukerarugendo baza kureba umwihariko w’aya mazi ahorana ubushyuhe bwo hejuru bivugwa ko buturuka mu birunga bihegereye.
Abahasura aha ku Mashyuza
baravuga ko harushijeho kwitabwaho ndetse hakagirirwa isuku abahasura
bakwiyongera bakarushaho no kuhishimira
Reba inkuru hano:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru