Yanditswe Jul, 26 2016 11:32 AM | 1,653 Views
Mu karere ka Rwamagana abantu barenga 250 barwaye indwara y’amaso
bakunze kwita “Ishaza’’, biteganijwe
bazahabwa ubuvuzi bwo kubagwa amaso ku buntu muri iki cyumweru.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere kabuhariwe mu buvuzi bw’amaso ndetse no kuyabaga, baturutse mu gihugu cya Espagne, bakaba bari mu muryango witwa Barraquer Foundation, batangiye igikorwa cyo gusuzuma abarwayi bagera kuri 500 bafite icyo kibazo, guhera mu mpera z’icyumweru gishize kugeza n’ubu.
Muri iki cyumweru cyo kuvura abo barwayi, cyizarangwa kandi no guha ibihembo abaganga bo kurwego rw’abadogiteri babiri babaye indashyikirwa mu mikorere yabo, bahabwe amahirwe yo kujya kwigira I Barcelona muri Espagne, kugirango babashe kongera ubumenyi ndetse n’ubunararibonye bwabo.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’amaso bavuga ko Indwara y’ishaza ishobora gutera ubuhumyi mu gihe yaba itavuwe hakiri kare, ariko ngo ni indwara ivurwa igakira nk’uko bitangazwa na Dr Barraquer, Umwe mu bakuriye iryo tsinda ryaturutse muri Espanye.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru