Yanditswe Oct, 06 2017 16:23 PM | 6,842 Views
Uturere twa Rwamagana,Musanze na Huye nitwo twegukanye ibikombe by' imihigo y' umwaka wa 2016/2017,ibikombe abayobozi b'utu turere bashyikrijwe na Pereizda wa Repubulika Paul Kagame.
Uturere twari dusanzwe tumenyerewe mu myanya ya nyuma, twihariye imyanya ya mbere mu kwesa imihigo ya 2016/2017.Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere n'amanota 82.2% ,ku mwanya wa kabiri haza Musanze yari yaherutse utundi turere mu mwaka wa banje naho Huye yisubiza umwanya wa Gatatu yari isanzweho.
Mu tundi turere rwari dusanzwe tuza mu myanya yanyuma twicumye tukaza mu icumi ya mbere, harimo Gakenke yaje ku mwanya wa Kane,Nyarugenge ku mwanya wa 5,Gatsibo ku mwanya wa 6 na Kirehe yaje ku mwanya wa 7 mu gihe mu myanya itatu ya nyuma haje uturere twa Ruhango,Rulindo na Rubavu.
Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye mu isuzuma ry' ishyirwa mu bikorwa ry' imihigo bikwiye kubera isomo abaje ku myanya ya nyuma bitaretse n'abaje mu yambere.
Muri rusange uturere 4 kuri 5 tugize intara y'Amajyaruguru twaje mu myanya 10 ya mbere,intara y'Iburasirazuba ifitemo utureremo 3 ,umujyi wa Kigali ni 2 kuri 3 tuwugize, naho intara y'Amajyepfo yari isnzawe yiharira myinshi muri iyi myanya ifitemo umwe gusa mu gihe uturere 4 tw'intara y'Ibirengerazuba twakurikiranye kuva ku mwanya wa 11 kugeza ku wa 14.
Ahereye ku mihigo ya 2017/2018,Perezida Kagame yavuze ko hakwiye kuba impinduka mu buryo ihigwa hakibandwa ku kongera umusaruro.Mu buryo yavuze ko atanenga ikigo kigenga cy'ubushakashatsi cya IPAR gisanzwe gikora isuzuma ku ishyirwa mu bikorwa ry' imihigo ,Umukuru w' igihugu yavuze ko hagiye kongerwamo n'ikigo cy'igihu cy'ibarurishamibare hagamijwe kurushaho kugaragaza isura nyayo y'ibiva mu mihigo hashingiwe ku mikoro biba byatwaye.
Perezida Kagame yongeye kugaragaza imikorere n'imikoranire y'inzego itanoze nka kimwe mu bibazo by'ingutu bicyugarije inzego za Leta aca n'akarongo ku mitangire ya serivisi aho yavuze ko bitumvikana ukuntu abaturage bishyura amafaranga ya mituelle nyamara bajya kwivuza ntibahabwe serivisi bakwiye.
“Dukwiye kuvugurura imikoranire. Abananiwe gukorana nk'uko bigomba na bo bakagerwaho n'ingaruka zigaragara,ndabasaba bayobozi, cyane cyane abo mu nzego z'ibanze guha abaturage serivisi tubagomba. Ni ngombwa” Perezida Kagame
Minisiteri y’Uburegetsi bw’ igihugu ivuga ko mu mwaka w’ imihigo ushize hahujwe ubutaka kuri hegitari miliyoni na 400(97%),hubakwa ibirpmetero 1658 by’imihanda y’imigenderano (96%) kdi ngo imisoro yinjizwa n’ uturere iva kuri miliyari 39 igera kuri 47 mu gihe ngo imiryango 1296 yatujwe mu midugudu 45 y’icyitegererezo.
Hashingiwe ku byatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr.Ngirente Edouard uturere 4 dufite hagati y'amanota 80 na 82.2%,utugera kuri 25 dufite hagati ya 75 na 80% mu gihe kamwe gafite hagati ya 70 na 75.%.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru