AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Rwanda: Abikorera ku giti cyabo barashima urwego za gasutamo zimaze kugeraho

Yanditswe Sep, 20 2016 18:09 PM | 900 Views



Urugaga rw'abikorera mu Rwanda, rushima intambwe imaze guterwa n’urwego rw'abunganira abacuruzi muri za Gasutamo, kuko ngo rutakirangwamo imikorere yari igamije gufasha abacuruzi kwinjiza magendu mu gihugu. Ubu ngo bageze ku rwego rwo guhatana ku isoko mpuzamahanga bitewe na serivisi batanga.

Afurika Buzigirwa ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete icuruza ibijyanye n'ibisenge by'inzu mu Rwanda, ni umwe mu bajyaga kuzana imizigo y'isosiyete akoramo mu bihugu byo hanze. Kubera akazi kenshi aza guhitamo kuzajya akoresha abunganira abacuruzi muri gasutamo, cyangwa aba declarants, kuko yabonaga aribyo byamufasha cyane kuruta ibindi: “Hari itandukaniro, iyo ubyikoreye ubwawe, ubijyamo cyane ariko ubu ni nko gutanga akazi, ukagaha ababifitemo inararibonye, akaba ari nabo babyihutisha, kuko njyewe n'akandi kazi mba mfite usanga bitwaye igihe kinini.”

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Gasamagera Benjamin, yemeza ko urwego rw'imikorere y'abafasha abacuruzi muri za gasutamo rumaze gutera imbere, kuko mbere bavugwagaho uburiganya bwabaga mu bucuruzi: “Habayeho igihe batakoranaga neza, ariko ubu barakora neza cyane, kubera ubufatanye bagiranye na Rwanda revenue. ikindi bagezeho cyiza cyane ni imikoranire mu karere, bari mu bantu ubu bemerewe gukorera ku byambu byacu, muri East African community, so ni ikintu kiza kitworohereza akazi, ndetse n'aho imizigo igenda ica hose, ubwo rero turabifashisha cyane, bikaba byaranabafashije kugirango bazamure ubunyamwuga bwabo.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo byunganira abacuruzi muri za Gasutamo bigera ku 150, bifasha abacuruzi kuzana imizigo itandukanye iturutse hirya no hino ku isi byifashsishije icyambu cya Dar es salaam mu gihugu cya Tanzania ndetse na Mombasa mu gihugu cya Kenya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize