AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Rwanda: umubare w'abagore bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro uracyari hasi

Yanditswe Sep, 19 2016 04:36 AM | 1,400 Views



Minisiteri y'umutungo kamere itangaza ko mu Rwanda abagore bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuri ubu bakiri 16 %.  Nyamara u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere abagore, mu nzego zose zirimo n'izibateza imbere. Ibi byatangajwe n'umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri Evode Imena ubwo yasuraga ikirombe kiri mu murenge wa Mageragere gicungwa na company y'umugore witwa Kamugwera Vestine, ucukura toni 53 za wolfram buri kwezi.

Iki kirombe giherereye mukarere Ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere. Mu bakozi basaga 200 bakoreramo, ababarirwa muri 60 ni abagore. Minisiteri y'umutungo kamere bitewe n'umusaruro uturuka muri iki kirombe, ishima uruhare abo bagore bagira mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ya Wolfram buhakorerwa. Rwiyemezamirimo KAMUGWERA VESTINE  avuga ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwamuteje imbere n'ubwo hakiri imbogamizi zitandukanye agihura nazo: “Ukurikije nk'uko mbere byari bimeze twageraga kuri toni 5 cyangwa 6,ariko aho umuriro uziye n'ubwo uba muke, tugeze kuri toni 53, turamutse tubonye umuriro uhagije, twagera muri toni zisaga ijana, ari nayo mpamvu twasabye uruhushya rw'igihe kirekire kugira ngo twisanzure kuko ibintu bya mine ni ibyo baduha ntabwo tubyiha, hari igihe twanga gushoramo imari kubera igihe gito dufite”

Abagore bakora muri iki kirombe bavuga ko byabafashije kwiteza imbere ndetse batinyuka no kwinjira mu kazi abandi bagore ndetse na bamwe mu bagabo batinya.

Evode Imena Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'umutungo kamere ushinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ashima uruhare rw'abagore bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Yatanze n'icyizere ku kibazo cy'umuriro mucye ubabangamiye ubucukuzi muri iki kirombe :Uyu munsi mu Rwanda dufite 16% by'abagore bari mu bucukuzi, mu buyobozi bw'amasosiyete acukura dufite 9%, intego twihaye ni uko tuzamura uwo mubare ugahura n'izindi nzego zitandukanye na politiki ya leta, icyo dushishikariza abagore ni ukuza kwigira kuri iyi mine, ku kibazo cy'amashanyarazi turaza gukorana n'inzego zibishinzwe za leta, minisiteri y'ibikorwa remezo, REG kugira ngo badufashe kureba uko cyakemuka

Minisiteri y'umutungo kamere ikangurira abacukuzi b'amabuye y'agaciro kugira uruhare mu guteza imbere abaturage baturiye ibirombe, aho 10% by'umusaruro ukomoka mu bucukuzi bw'amabuye uzajya ugenerwa abo baturage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura