Rwandair igiye gutangira ingendo zerekeza zikanaturuka i Bamako

AGEZWEHO


Rwandair igiye gutangira ingendo zerekeza zikanaturuka i Bamako

Yanditswe February, 13 2017 at 18:17 PM | 842 ViewsU Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege za givisiri, minisiteri y'ibikorwa remezo itangaza ko aya masezerano ahita yubahirizwa ku mpande zombi. Ni amasezerano yabaye hagati y'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo Dr Alexis Nzahabwanimana  na mugenzi  we Diop Traore Seynabou minisitiri ushinzwe ubwikorezi  mu gihugu cya Mali aho bagiranye amasezerano y'ibihugu byombi ko hazaba  ubwinyagamburiro ku ngendo zikorerwa ku kibuga cy'i ndege cya Bamako ndetse n'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali


I gihugu cy'u Rwanda by'umwihariko kompanyi ya Rwanda Air hari byinshi bagiye kunguka nyuma y'amasezerano yabaye hagati y'impande zombi nk’uko byatangajwe na Dr Alexis Nzahabwanimana umunyamamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo:

“Icyo twakungukiramo  ni uko kompanyi yacu ya Rwanda Air yaguye isoko, ibonye ahandi ikorera ariko ubundi uretse ibyo gucuruza ni n’ikiraro gihuza abaturage b'u Rwanda n'abaturage ba Mali aho bashobora gusurana bakagira byinshi bungurana bafatanyamo mu iterambere ryaba iry'ubukungu ariko n'umuco ni igikorwa cyiza ni amasezerano akomeye agaragaza umubano mwiza hagati y'ibihugu byacu ndetse n’uko dukomeje umurego  kugirango dufashanye mu iterambere nk'abanyafurika kandi nk'abavandimwe.” Dr Nzahabwanimana

Ku ruhande rwa minisitiri Diop Traore Seynabou wo mu gihugu cya Mali avuga ko ari iby'agaciro kuri bo ko aya masezerano azatuma abaturage b'ibihugu byombi bungurana ibitekerezo.

Yagize ati:Aya masezerano azadufasha kungurana ibitekerezo mu bijyanye n'ubucuruzi ,umuco hagati y'ibihugu byombi bizanadufasha kuva mu bwigunge nk'ibihugu bigomba kwihuta mu iterambere aya masezerano azadufasha kubigeraho. Rwanda Air izaza mu gihugu cya Mali , mu gihe cya vuba natwe hari sosiyete y'indege izaza mu Rwanda bizafasha abaturage bacu guhura bagafashanya mu by'ubukungu n'umubano ni iby'agaciro kuri twe.”

Aya masezerano hagati y'ibihugu byombi ni ingirakamaro k’ ubukerarugendo mu gihugu cy'u Rwanda,aho mbere kujya I Bamako ho muri Mali uva mu Rwanda byafata amasaha agera ku icumi kuri ubu bagaragaje ko kubufatanye na Rwanda Air urugendo rugiye koroha hagakoreshwa amasaha agera kuri atandatu.
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yasuye u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kigali: Abadiplomate barenze ku mategeko bagatabara Abayahudi bicwaga bazibukwa

Abagore n'abakobwa barakangurirwa kwandika inkuru zivuga ku bagore

Abacuruzi bahangayikishijwe n'abigana ibicuruzwa byabo kuko bibatera igihom

Abanyarwanda bashora imali hanze bahura n'inzitizi z'umuco, isoko n�

Umwiherero2018: PM Dr. Ngirete yavuze ku ishyira mu bikorwa ry'icyerekezo 2