AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Rwandair izagura ingendo zayo mu Buhinde no muri Zimbabwe mu kwa kane

Yanditswe Feb, 03 2017 16:29 PM | 2,370 Views



Sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwandair, mu kwezi kwa kane uyu mwaka izatangira gukora ingendo i Harare muri Zimbabwe ndetse na Mumbai mu Buhinde.

Rwandair isobanura ko ingendo zerekeza i Harare zizatangira ku itariki ya mbere z'uko kwezi kwane, zikazahuzwa n'izira yerekeza i Lusaka muri Zambia, zikazajya zikorwa buri munsi.

Ingendo zerekeza i Mumbai zo zizatangira ku itariki ya Gatatu muri uko kwezi, zizajya zikorwa kane mu cyumweru, kandi indege igahaguruka i Kigali ikagera aho i Mumbai nta handi hantu na hamwe ihagaze.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair John Mirenge asobanura ko ibi biri muri gahunda yo kugera mu migi myinshi ya Afrika ndetse no guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama