Yanditswe May, 16 2018 22:21 PM | 28,664 Views
Ku nshuro ya mbere ya Indege ya sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwanda yatangije ingendo zayo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y'Epfo iciye I Harare muri Zimbabwe.
Mu gitondo nibwo abagenzi 60 batangiye kwinjira mu ndege ya Rwandair yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ 900 Next Gen ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 73.
Benshi muri aba bagenzi barasigara I Harare muri Zimbabwe ariko nanone i Harare harava abandi bagenzi 58 iyi ndege iri bufate berekeza Cape Town. Ginette Kadigiri umuyobozi ushinzwe abakiriya muri Rwandair avuga impamvu hatangijwe izi ngendo i Cape Town. Yagize ati, "Umujyi wa Cape Town ni umujyi usurwa cyane icya mbere ni umujyi w'Ubucyerarugendo, haba hari abantu benshi bashaka kuhagera ngo baharebe, hari ibikorwa by'ubucuruzi byinshi bikorerwayo by'abantu bo muri Afurika dusanzwe dukorana niyo mpamvu twahisemo kujya Cape Town."
Ingendo za Rwandair cape Town zizajya zikorwa inshuro 4 mu cyumweru kuwa 1, kuwa 3, kuwa 5 no ku cyumweru.
Rwandair yari izanzwe ikorera ingendo zayo buri munsi muri Afurika y'Epfo mu mujyi wa Jo'burg, aho ku munsi indege ya Rwandair ijyayo inshuro 2 ku munsi mu masaha ya mu gitondo na ni mugoroba.
Mu bihe bya vuba Rwandair iratangira ingendo zayo muri Ethiopia ndetse no mu Bushinwa. Uru rugendo kandi rutumye Rwanda igera ku byerekezo 26 ijyamo hirya no hino ku isi
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru