Yanditswe Jan, 27 2017 12:10 PM | 2,007 Views
Perezida Kagame avuga ko kugira ngo intego z'Iterambere rirambye zigerweho, abikorera, abagiraneza, za Leta n'abatuye isi bose bagomba gufatanya. Ibi umukuru w'igihugu cy'u Rwanda amaze kubivugira mu muhango wo gufungura inama mpuzamahanga yiga ku ntego z'iterambere rirambye ku ruhande rwa Afurika, abayiteraniyemo bagera muri 200 barasuzumira hamwe uburyo hakwihutishwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'intego z'iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika kugeza mu mwaka w’2030.
Perezida Kagame yashimiye inzego zitandukanye zitabiriye iyi nama zavuye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo aho yavuze ko Abanyafurika bagomba gufata izi ntego z’iterambere rirambye SDGs nk’uburyo bwo kubafasha kugabanya icyuho gihari hagati y’ababayeho nabi n’ababayeho neza.
Aha kandi avuga ko izi ntego ari igikoresho kizabafasha kubigeraho, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bugende neza. Perezida Kagame kandi ashimangira ko hakenewe ubufatanye kugirango iterambere rigerweho.
Iyi nama kandi yabaye n'umwanya wo gutangiza ku mugaragararo Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego z’iterambere rirambye, “SDGs Center For Africa, ikigo gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
U Rwanda rwatoranyijwe nyuma yo guhiga ibindi bihugu, mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru