Yanditswe Apr, 16 2018 11:56 AM | 19,156 Views
Abasenateri bahuriye mu nteko rusange y'igihembe kidasanzwe yari yatumiwemo minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Mme RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, ubwo basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta.
Impamvu z’uyu mushinga ni ukongera igihe cyateganywaga n’Itegeko Ngenga ryo ku wa 20/04/2016 rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta, kuko byagaragaye ko icyo gihe kiri hafi kurangira kandi hakiri ibigo bitarahuza amategeko yabyo n’ibiteganywa muri iri tegeko ngenga.
Ubu ayo mategeko y'ibigo agomba kuba yahujwe n’iri tegeko ngenga mu gihe kitarenze imyaka 2 uhereye igihe rizatangarizwa mu igazeti ya Leta. Kugeza ubu ibigo 9 bya Leta bisanzweho ni byo byahuje amategeko yabyo n'itegeko ngenga, naho ibigo 8 byashyizweho hashingiwe kuri ryo.
Inteko rusange ya Sena yemeje ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko ngenga ndetse iranaritora. Nyuma yo gutora uyu mushinga w'itegeko, Perezida wa senat Hon Bernard Makuza yasoje imirimo y'inteko rusange y'uyu munsi, anatangaza ko igihembwe kidasanzwe na cyo gisojwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru