AGEZWEHO


Sena yatangiye kumenyekanisha amahame remezo mu turere twose tw'igihugu

Yanditswe March, 27 2017 at 17:49 PM | 487 ViewsNyuma y'uko Sena igabanyirijwe amategeko itora kugira ngo ibashe kubungabunga amahame remezo akubiye mu itegeko nshinga, ubu noneho uru rwego rwatangiye kurushaho kumenyekanisha aya mahame remezo mu turere twose tugize u Rwanda.

Sena y'u Rwanda yatangiye gusobanurira abayobozi b'inzego z'ibanze n'abandi bavuga rikumvikana amahame remezo akubiye mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda.

Iki gikorwa kibaye nyuma y'umwaka umwe Abanyarwanda batoye Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 . Visi Perezida wa Sena Jeanne d'Arc Gakuba avuga ko kurushaho kumenyekanisha zimwe mu ngingo z'itegeko bitavuze ko abaturage batoye itegeko nshinga badafite icyo baziho. Sena y'u Rwanda ivuga ko ibi biganiro bizatangwa mu turere twose tw'igihugu. 

Ingingo ya 84 y'itegeko Nshinga iha Sena umwihariko wo kurinda amahame remezo ateganywa n'ingingo ya 10. Mu ivugururwa ry'itegeko nshinga muri 2015, Sena yagabanyirijwe amategeko itora ku gira ngo irusheho kubungabunga amahame remezo, none ku nshuro ya mbere uru rwego rwegereye abaturage mu rwego rwo kurushaho kuyabamenyesha.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Abadepite bagize inteko ya Zambia basuye ministeri y'ubutabera mu Rwanda

Abadepite bo mu gihugu cya Zambia basuye inteko nshingamategeko yo mu Rwanda

Komisiyo mu nteko iri gusuzuma ibibazo bigaragara mu makoperative y'abamota

Abadepite bo muri Uganda bagiranye ibiganiro na bagenzi babo mu nteko y'u R

Perezida wa Sena Bernard Makuza yakiriye ambasaderi wa Maroc mu Rwanda

Mu mpera za Gashyantare, abayobozi batandukanye b'igihugu bazitabira umwihe