AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sir Ian Wood agiye kongera ishoramari ry'ubuhinzi bw'icyayi mu Rwanda

Yanditswe Nov, 10 2016 15:36 PM | 1,990 Views



Umushoramari Sir Ian Wood wo muri Scotland, washinze umuryango "The Wood Foundation", aravuga ko agiye kongera ishoramari asanzwe akora mu bikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi mu Rwanda. Kuri uyu wa kane, yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, mu ruzinduko rwari rugamije kwagura umubano ubyara inyungu hagati ye na guverinoma y’u Rwanda.

Mu biganiro yagiranye na perezida Kagame, Sir Ian Wood yasobanuye ko agiye kongera ishoramari mu buhinzi bw'icyayi mu Rwanda, aho yiteguye kugura imigabane mu mushinga w'icyayi uri gutegurwa mu karere ka Nyaruguru, cyane cyane mu mirenge ya Kibeho na Munini.

Yagize ati: “Ubu twabonye umushinga mushya turi gukorana na Unilever, ahitwa Munini na Kibeho, aho Unilever izubaka uruganda runini rw'icyayi, aho tuzaba dukorana n'abahinzi b'icyayi barenga ibihumbi bitanu, aha hakaba ari ahantu hashya hagomba guhingwa icyayi.”

Uyu mushoramari asanzwe afite ibikorwa akorera mu Rwanda birimo ishoramari mu buhinzi aho afite imigabane ingana na 60% mu ruganda rw'icyayi rwa Shagasha na 55% mu ruganda rwo ku Mulindi.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko usibye imigabane afite mu nganda zo mu Rwanda, asanzwe afasha n'abahinzi mu kubaha amahugurwa no kubafasha kubona ibikenewe maze bakazishyura ku mwero w'icyayi kandi badatanze inyungu. Ibi ngo bizatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi bw'icyayi ushobora kuzaba warikubye kabiri mu myaka mike iri imbere.

Umushoramari Sir Ian Wood afite imitungo ibarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 500 z'amadorari ya Amerika. Ibikorwa bye abikorera no mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y'uburasirazuba birimo u Rwanda na Tanzania. Binyuze mu muryango yashinze "The Wood Foundation", afasha abaturage basaga ibihumbi 45 bakora mu buhinzi bw'icyayi, muri abo abagera ku bihumbi 17 babarizwa mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage