AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

TAS2017: Africa’s Smart Women Summit yibanze ku buringanire mu ikoranabuhanga

Yanditswe May, 12 2017 13:00 PM | 2,553 Views



Madamu wa prerezida wa republika y’u Rwanda Jeannette Kagame arahamagarira inzego zose kugira uruhare mu kuziba icyuho mu birebana n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga hagati y'abagabo n'abagore, kuko biri mu byadindiza iterambere ry'ibihugu bya Afurika. Ibi yabivugiye mu nama yiswe AFRICA'S SMART WOMEN SUMMIT yigaga ku buryo bwo kuziba icyuho mu bijyanye n'ikoranabuhanga gituma abakobwa n'abagore bo muri Afurika basigara inyuma mu iterambere isi igenda igeraho.

Ni inama yari irimo madamu wa perezida wa Mali, uwa minisitiri w'intebe wa Sao Tome et Principe, ndetse na visi perezida wa Zambia n'abandi bayobozi b'abagore, bari kumwe n'abafite aho bahurira no guteza imbere umugore.

Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bagore, UN Women, madame Phumzile Mlambo-Ngcuka yagaragaje ko hakiri icyuho kinini hagati y'abagore n'abagabo n'ubwo kigenda kigabanuka, ariko kuri ubu ngo kiri kuri 20.3%, agasaba ko inzego zose zagira uruhare mu kukigabanya kurushaho. Ibi ngo bizafasha Afrika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n'icya 2030 gikubiye mu ntego z'iterambere rirambye, SDGs.

Ku rundi ruhande, vice president wa Zambia Inonge Wina we yagarutse ku kamaro ko gushora imari ugamije guteza imbere umwana w'umukobwa, kuko asanga ari uguteganyiriza ejo hazaza. Yashimangiye uburyo abakuru b'ibihugu by'u Rda n'icye bari mu baharanira uburenganzira bw'abakobwa, barwanya ko bashyingirwa batarageza igihe, ndetse ngo bahuriye ku gushyigikira gahunda ya HeForShe.

Naho madamu Jeannette Kagame, yahamagariye inzego za Leta n'izitari iza Leta kwihatira gufasha abagore n'abakobwa kwinjira mu ikoranabuhanga na science kugira ngo bagere ku iterambere isi igenda yerekezamo. Aha yavuze ko kugira ngo bamenye ibibera ku isi bibasaba kugira no gukoresha ikoranabuhanga.

Gusa akavuga ko abagore ari bake mu kugera ku ikoranabuhanga. Mu Rwanda, yagaragaje ko ikoranabuhanga ririmo kwifashishwa n'abakobwa n'abagore kugira uruhare mu gukemura ibibazo, rikabafasha kandi kubona amakuru n'uburezi bufite ireme.

Yagarutse kuri zimwe muri gahunda z'umuryango Imbuto foundation ziteza imbere abana b'abakobwa nko guhemba abatsinze neza buri mwaka hagamijwe kubatera umwete, ndetse no guhemba ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagize ibyo bigeza ho muri gahunda ya Young Achievers.

Yasobanuye ko mu Rwanda hashyizweho n'ikigega cyiswe Rugori fund kizafasha abagore n'abakobwa kubona imari yo gushora mu mishinga ibateza imbere.

Akaba yasabye ko hatagira usigara mu ikoranabuhanga ubu rifatwa nk'impinduramatwara ya 4 mu rwego rw'iterambere ry'inganda, kuko rizanafasha mu kuziba icyuho gituma abagore n'abakobwa basigara inyuma mu iterambere.

Nyuma yo gutangiza iyi nama hakurikiyeho ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo icyuho mu ikoranabuhanga hagati y'abagore n'abagabo kiveho ahagaragajwe ingamba n'ibikorwa bigenda bifasha muri iyi nzira n'ubwo yagaragajwe ko ikiri ndende kuko ibangamiwe n'ibibazo birimo icuruzwa ry'abantu ryibasira cyane cyane abana b'abakobwa ndetse n'abagore, kuba hari abagishyingirwa bakiri bato bikababuza amahirwe yo kwiga, n'ibindi.



Hanabaye kandi gutangaza umukobwa wahize abandi mu mishinga y'ikoranabuhanga umwanya wa mbere wegukanywe na Ruth Waigango Njeri wahembwe miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda. Akaba abaye miss geek Africa wa mbere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama