AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

#Avaf17: Perezida Kagame arasaba ko hongerwa ubumenyi mu by'indege

Yanditswe Feb, 22 2017 12:37 PM | 1,592 Views



Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku itwara ry'abantu n'ibintu mu ndege ku mugabane wa Afurika (Africa Aviation) yabereye muri Kigali Convention Center. Umukuru w’igihugu yagarutse ku kamaro k’inama nk’iyi igiye gufungura inzira z’ikirere nshyashya, ibi bikazongera ubukungu buturuka mu ngendo no mubufatanye mu kirere cya Afurika.

Perezida Kagame yanatangaje ko kuba iyi nama ariyo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika byatewe no kuba abakuru b’ibihugu  bya Afurika bariyemeje guteza imbere ingendo za Afurika, ndetse aboneraho no kuvuga ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu bya Afurika mu gukingurira imiryango abagenzi baturuka mu bihugu bya Afurika.


Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo ingendo mu kirere cya Afurika zigize imbogamizi ziterwa no kuba ibihugu bimwe bigifite imbogamizi mu kwakira abagenzi banyura ku bibuga by’ibyo bihugu bidindiza itera mbere ry’ingendo z’indege kuri uyu mugabane.

Yatangaje ko yizeye ko mu myaka mike iri imbere bizajya byorohera umugenzi uri mu rugendo agana mu kindi gihugu kuko imbogamizi zabagaho ziri kuvanwaho asaba ko hongerwa ubumenyi, n’ikorana buhanga mu by’indege aho yagize ati :

“Tugomba kwita kukurenza ku bikenewe kugirango duhangane ku isoko mpuza mahanga mu ngendo z’indege ,turifuza kubona abanyarwanda benshi ndetse n’abanyafurika muri rusange bitabira umwuga wo gutwara indege, ndetse no muzindi service zo mu ndege ndetse no kwitabira gushora imari muri iyi service”

Perezida Paul Kagame yatangaje kandi ko  mu gutekereza gushinga societe Rwandair hibanzwe ku nyungu izagirira abaturarwanda

Umukuru w'igihugu avuga ko  Rwandair ikomeje kwagura ingendo zayo muri Afurika,Asia n’uburayi.


Iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe iki gihugu cyashyize ingufu mu kongera indege n'ingendo zazo kandi hakaba haravuguruwe ikibuga mpuzamahanga cya Kigali mu gihe hategerejwe no kubaka icya Bugesera,ibintu umukuru w'igihugu yanagarutseho mu ijambo rye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize