Yanditswe Nov, 27 2017 19:22 PM | 3,753 Views
U Rwanda rwatangiye gusenya intwaro zarengeje igihe ndetse n'izindi zitagikoreshwa ku mpamvu zinyuranye zigera kuri toni 130. Ingabo z'u Rwanda zivuga ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ikoreshwa ry'intwaro zarengeje igihe ndetse n'ikwirakwizwa ryazo mu basivili.
Izi ntwaro zirimo izo mu bwoko bw'ibisasu bizwi nka mines, amakompara
ndetse na za grenades n'amasasu, zose zitagikoreshwa ku mpamvu zirimo kuba
zararengeje igihe cyangwa zarangiritse mu buryo bunyuranye.
Umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka Maj. Gen. Jack Musemakweri yagaragaje ko nubwo urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n'intambara y'abacengezi byari byarangiye, hari bamwe mu basivili bafite intwaro. Ingabo z'u Rwanda zivuga ko zishimira ko k'ubufatanye n'izindi nzego icyi kibazo cyakemutse uko imyaka yagiye ihita.
Igikowa
cyo gusenya izo ntwaro cyatangiye kuva kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo
kugeza kuya 4 z'ukwezi gutaha kwa 12. Ni inshuro ya 6 ingabo z'u Rwanda zisenya
intwaro zitagikoreshwa, aho nko mu mwaka ushize wa 2016 hasenywe izindi ntwaro
zingana na toni 55.
Inkuru irambuye mu mashusho:
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru