Yanditswe May, 31 2016 10:47 AM | 1,287 Views
Ministiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Turikiya yaraye ageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, mu biganiro agirana na mugenzi we w’u Rwanda biribanda ku ngingo nyamukuru zirimo ubufatanye hagati ya minisiteri z’ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi, ubufatanye mu birebana n’uburezi ndetse no koroshya uburyo bw’imigenderanire muri ibyo bihugu.
Nta myaka myinshi ishize hatangiye ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, ariko Turikiya ivuga ko u Rwanda ari igihugu gifite imiyobore myiza n’ubukungu buri kuzamuka cyane mu karere, bityo ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza mu by’ubukungu.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza ushingiye ku buhahirane, ubu ikigo cy’indege gikomeye ku isi, Turkish Airlines, kiri ku isonga mu gufasha abakora ingendo zigana muri icyo gihugu, aho cyatangije ingendo zacyo mu Rwanda mu mwaka wa 2012.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru