AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda mu karere ruza ku isonga mu korohereza abashoramari rukurikiwe na Kenya

Yanditswe May, 23 2016 15:33 PM | 2,586 Views



Icyegeranyo ku buryo Africa yashobora koroshya ishoramari igakurura amahanga ku isoko kigaragaza ko Africa y'iburasirazuba ikeneye ishoramari mu bikorwaremezo, muri services z'ubuvuzi n'uburezi kugira ngo igire ijambo mu gukurura abashoramari.

Iki cyegeranyo cy'umwaka wa 2015/2016 cyerekana ko u Rwanda muri aka karere ruza ku isonga mu korohereza abashoramari aho rukurikiwe na Kenya. U Rwanda ariko ruza ku mwanya wa 3 nyuma y'ibirwa bya Maurices na Africa y'epfo rukaba urwa 58 ku rwego rw'isi.

Aka karere ka EAC nako kaza mu tworohereza abashoramari tukanabakurura cyane ugereranyije n'utundi tugize Africa.

Ibi ngo biterwa n'uburyo ubukungu bushingiye ku bintu binyuranye kdi byinshi, ndetse n'ubucuruzi ngo bukorwa mu buryo buhamye.

Gusa ariko ubushakashatsi bwerekana ko hari iby'ibanze bigikenewe, harimo ibikorwaremezo imbere mu karere ndetse n'ibigahuza n'ibindi bice by'umugabane hatirengagijwe inzego z'ubuvuzi n'uburezi byafasha iterambere rya muntu mu bijyanye n'ubumenyi n'ubushobozi.

Muri rusange muri aka karere icyizere cyo kurama kiri hasi naho imfu z'abana ziri hejuru. Ubwitabire mu mashuli yisumbuye kiri kuri 38% naho muri za kaminuza kuri 4,5% ibi bikaba biri hasi ugereranyije n'uturere twa ECOWAS na SADC.

U Rwanda ruri ku isonga mu bijyanye no kubaka inzego, ibikorwa remezo, ubuvuzi, uburezi bw'ibanze n'amasoko. Mu gihe Kenya ngo ubucuruzi bwanogejwe, ikagira n'umwihariko mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga. Muri EAC ariko ngo ikibazo gihuriweho ni icyo kubona imari yo gushora muri business.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage