AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

U Rwanda n'Ubuhinde basinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubuhahirane

Yanditswe Feb, 21 2017 11:30 AM | 1,579 Views



Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi na visi perezida w'ubuhinde Shri Hamid Ansari ku mugoroba wo kuwa mbere bitabiriye isinywa ry'amasezerano atandukanye y'ubufatanye hagati y'igihugu cy'ubuhinde n'igihugu cy'u Rwanda. Abo bayobozi bombi banasuye ibikorwa bitandukanye byabamurikiwe bikorwa n'abanyarwanda n'abahinde.

Ayo masezerano ni ajyanye n'ubufatanye mu by'ikirere, imigenderanire y'abaturage b'ibihugu byombi ndetse n'ajyanye no gushinga ikigo kigisha kikanateza imbere iby'ubucuruzi n'ishoramari.

Minisitiri w'intebe Anastase murekezi yavuze ko by'umwihariko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro masezerano yasinywe harimo ayemerera kompanyi z'ingendo z'indege mu bihugu byombi kujya bikora ingendo nta nkomyi kandi ko Ku ikubitiro Rwandair itangiza ingendo zayo mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy'ubuhinde mu kwezi kwa kane.

Visi perezida w'ubuhinde Shri Hamid Ansari yavuze ko ntawashidikanya ko iterambere ryihuse u Rwanda rushimirwa ku ruhando mpuzamahanga nawe akaba yabyiboneye bifitanye isano no kugira ubuyobozi bwiza bukorera ku ntego kandi bukareba kure. Agasanga ibihugu byombi bifite icyo byungukira ku mubano mwiza w'ibihugu byombi.

Mu yandi masezerano yasinywe harimo ajyanye no gukuraho visa ku baturage b'ibihugu byombi cyane cyane abafite za pasiporo za servise n'abadiplomate ariko impande zombi zigasobanura ko icyifuzo ari uko byagera ku baturage bose mu gihe kidatinze.

Mu Rwanda hari abahinde bagera ku bihumbi 3000 mu gihe mu myaka itarenze itandatu hamaze gutangizwa ishoramari mu mishinga igera kuri 66 y'abahinde yahaye akazi abantu barenga 3800.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira