AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda n’Ubushinwa basinye amasezerano y'inkunga ya miliyoni 32 z’Amadolari

Yanditswe Jan, 31 2018 20:08 PM | 13,217 Views



Guverinoma y'u Bushinwa yageneye Leta y'u Rwanda inkunga ya miliyoni 32 z'amadolari ahwanye na miliyari 27 z'amanyarwanda, igice kimwe kikazakoreshwa mu kwegereza abaturage amazi meza, naho ikindi gifashe mu kwagura ishuri ry'ubumenyingiro rya Musanze.

Aya mafaranga yahawe leta y'u Rwanda ni impano izifashishwa mu kugeza amazi meza mu turere 11 dufite ibibazo by'amazi. Ministre w'imari n'igenamigambi ambasaderi Claver Gatete washyize umukono kuri aya masezerano yongeraho ko kimwe cya kabiri cy'iyi nkunga kizakoreshwa mu kwagura ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya Musanze. Ati, "Muri ayo mafaranga, miliyoni 16 azafasha kwagura inyubako ya polytechinic yari i Musanze kugirango tubashe kubona abanyeshuri bikubye nibura inshuro 3, hakaba na miliyoni 8 zizadufasha kubona amazi ya za canaux, andi turi kuganira icyo yazakora, ayo mafranga yose ni impano si inguzanyo, biradushimishije cyane kuko birashimangira umubano wacu n’u Bushinwa.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, we yibukije ko umubano w'ibihugu byombi umeze neza haba mu migenderanire no mu ishoramari. Ati, "Ubushinwa buzakomeza gutanga inkunga yabwo mu bikorwa remezo by’umwihariko mu bwubatsi, urwego rw’inganda, ubuhinzi buteye imbere kugirango ubukungu bw’u Rwanda burusheho kuzamuka. Umwaka wa 2018 uzatanga umusaruro ku mibanire y’u Rwanda n’u Bushinwa binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka: ubucuruzi, n’ishoramari, ubuzima n’uburezi, ubukerarugendo ndetse no guhana ubumenyi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Mfite icyizere ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda uzaba mwiza cyane

Ambasaderi Rao Hongwei ibi abishingira ku ruzinduko Prezida Paul Kagame yagiriye mu Bushinwa mu kwa 3 k'umwaka ushize ndetse no ku rwa Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Bushinwa Wang Yi wasuye u Rwanda mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura