Yanditswe Apr, 19 2017 18:11 PM | 2,951 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame basoje uruzinduko rw’akazi rw'iminsi ibiri bagiriraga mu gihugu cya Djibouti. Umukuru w'igihugu yavuze ko ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ari umusingi ukomeye mu guharanira iterambere ry'imibereho n'ubukungu bw'ibi bihugu.
Ibi perezida Kagame yabivugiye mu nteko ishingamategeko ya Djibouti, mbere gato yo gusoza uruzinduko rwe muri icyo gihugu, aho yagejeje ijambo ku bagize guverinoma n'inteko ishingamategeko.
Umukuru
w'igihugu Paul Kagame yavuze ko n'ubwo u Rwanda na Djibouti bidahana imbibi,
intera iri hagati yabyo idashobora kuba imbogamizi ku bucuti bisanganywe.
Yasobanuye ko icyo ibihugu byombi bishakira abaturage babyo ari ukugira ubuzima
bwiza, uburezi ndetse n'ubukire.
Perezida Kagame yashimye iterambere rikomeje kugerwaho muri Djibouti, kandi rikarenga imbibi z'igihugu, rikagera no ku bandi.
Yavuze u Rwanda na Djibouti, bisangiye intego yo guharanira iterambere, umutekano no guteza imbere umugabane, aho abanyafrika bose babaho bafite agaciro. Yanagaragaje ko ibihugu byombi bihuje ubushake bwo guharanira ubumwe bwa Afrika, bwo nzira nyayo yo kugera aho uyu mugabane wifuza. Umukuru w'igihugu yerekanye ko Afrika ifite ibikenewe byose mu kubaka amahirwe ahari no kuyabyaza umusaruro, ku bw'ahazaza heza hayo n'abayituye.
Perezida Kagame ibihugu by’u Rwanda na Djobouti bisangiye indangagaciro namahame agenga isi,gusa akemeza ko buri gihugu gifite umwihariko n’ibibazo byabyo bwite.
Muri iri jambo umukuru w’igihugu yavuze ko mu iterambere ry'u Rwanda rwishyira hamwe n'ibindi bihugu mu guteza imbere ubukungu na politiki: “Icy’igenzi mu ngamba z’iterambere u Rwanda rwihaye harimo ubufatanye mu bukungu ndetse na politiki bishingiye ku bikenewe n’abaturage kandi nabo babigizemo uruhare rwuzuye.”
Kubera iyi mpamvu Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika
bikwiye kugira ijwi rimwe nk'umugabane, n'ubwo haba hari ibibazo basangiye bose
cyangwa se ibyo igihugu ubwacyo kihariyeho. Ku mubano w'u Rwanda na Djibouti,
yavuze ko bazakomeza kuwushimangira no mu myaka iri imbere, kandi abanyarwanda
n'abanya Djibouti bakarushaho kugenderanira, guhana ubumenyi ndetse no gushora
imari muri ibyo bihugu.
Nyuma yo kugeza ijambo ku bagize guverinoma n'inteko ishingamategeko muri Djibouti, Perezida wa Repubulika na madame we Jeannette Kagame, basuye icyambu cya Doraleh, ari nako basoza uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 bagiriraga muri icyo gihugu. Ku cyambu cya Doraleh basobanuriwe imikorere yacyo ndetse n'imirimo itandukanye ihakorerwa. Ni icyambu kiri mu birometero bitanu uvuye mu burengerazuba bw'umugi wa Djibouti ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu gisa nikingana n’u Rwanda ku buso.N’icyambu gifite imyanya myinshi irimo ahakirirwa ibirebana n'amavuta, kwakira no gupakira ibicuruzwa bitandukanye n'ibindi bitandukanye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru