Yanditswe Aug, 08 2017 17:16 PM | 7,123 Views
Umuyobozi w'iterambere ry'umupira w'abagore mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA Mme Sarai Bareman, yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Yatangaje ko yasanze u Rwanda ruberanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru ku bagore, akaba ari mu Rwanda ngo agire uruhare mu gukemura imbogamizi zikiwurimo. Mme Bareman, yavuze ko abona u Rwanda nk'igihugu abagore bafitemo uburyo bwo gutera imbere mu mupira w'amaguru, "Uburyo mbonamo u Rwanda, ni uko ari kimwe mu bihugu bifite ubushobozi n'amahirwe akomeye cyane. Iyo ndebye iki gihugu, nsaga kiberanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru mu bagore kandi umupira w'abagore ni kimwe mu byo FIFA ishyize imbere muri iki gihe, ndatekereza rero ko ari iby'ingenzi kwiyizira hano tukirebera ukuri ku mbogamizi zihari haba kuri Ferwafa, amakipe, abatoza ndetse n'abandi bireba kugira ngo tube twafasha mu kuzikemura.
Uyu muyobozi muri FIFA, yavuze ko ibi abishingira ku mibare y'abatoza, abasifuzi n'abagore bari mu nzego ziyobora umupira w'amaguru mu Rwanda, ibintu yemeza ko bigoye kubisanga ahandi muri Afurika.
Kuri Madame Félicité RWEMARIKA, umuyobozi w'iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, avuga ko ibimaze kugerwaho mu iterambere rya siporo mu bagore bishingiye ku bushake bwa politiki. Asanga ariko hari indi ntambwe ikwiye guterwa. Yagize ati, "2009 twagiye mu marushanwa dutsindwa na Uganda ikipe barayihagarika, bibahooo imyaka 6...turongera turahanyanyaza turinginga turapfukama, 2014 bati noneho nimwongere, turongera icyo gihe tunitwara neza kuko twatsinze Kenya hano tunayitsinda iwabo. Noneho nyuma yaho duhura na Nigeria ya mbere muri Afurika ikaba n'iya 3 ku Isi. Bahura n'abanyarwanda bari bagitangira kujya mu marushanwa baradutsinda cyane bahitamo guhagarika ikipe y'igihugu y'abagore. Nonese twatera imbere tutajya mu marushanwa? Ni ikintu kitubabaje ariko turizera ko bazareba icyo babikorera, but it's very unfair."
I Kigali haratangira inama mpuzamahanga ku iterambere ry'abagore muri siporo. Abayitabira bazarebera hamwe uburyo abagore nabo bajya mu nzego zifata ibyemezo muri uru rwego. Iyi nama yateguwe na komite olympique ya Afurika ifatanyije n'iya Aziya, ikazitabirwa n'abayobozi bakuru mu mashyirahamwe yose y'imikino ku rwego rw'Isi.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru