AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rushyigikiye bidasubirwaho EAC-Perezida Kagame

Yanditswe Mar, 06 2017 16:41 PM | 2,186 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikiye bidasubirwaho Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ubu hashize imyaka icumi ruwinjiyemo. Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya gatanu y’inteko rusange y'ishingamategeko y'ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'Uburasirazuba.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigize uyu muryango byakomeje gukorana ngo biteze imbere ubuhahirane n'imikoranire hagati yabyo. Ibyinshi byagezweho,  ngo bituruka ku bushake bwa politiki, bushingiye ku gusubiza ibyifuzo by'abaturage b'ibihugu bigize uyu muryango.

Umukuru w'igihugu yagarutse no ku rujya n'uruza rw'abantu, aho yagaragaje ko Ubu abantu batembera uko babyifuza, yongeraho ko kuvugana hagati y'abatuye ibihugu byaroroshye. Uretse ibi, guhahirana n'ubucuruzi nabyo ngo byaroroshye kandi hakaba hakomeje n'ingamba zo kongera ingufu n'amashanyarazi ndetse n'ibikorwaremezo. Yavuze ko icyizere gihari ko Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba ufitiwe ko ugenda urushaho gutera imbere buri munsi, kigomba gukomeza gusigasirwa.

Umukuru w'igihugu yanavuze ko kuba u Rwanda rwaremeje igiswahili nk'ururimi rukoreshwa mu butegetsi, bituma abanyarwanda barushaho kwegera no gusabana na bagenzi babo bo mu muryago wa Afrika y'iburasirazuba.

Ku bijyanye no guca ikoreshwa ry'amashashi mu Rwanda, perezida Kagame yavuze ko iki ari icyemezo cyashyizwe mu bikorwa neza mu Rwanda kandi bikaba ari byiza, kuko ngo kugira ibihugu bifite umwuka mwiza, birengera ibidukikije, ari inshingano kandi yihutirwa y'ibihugu bigize uyu muryango.



Perezida Kagame yabwiye abagize iyi nteko ishingamategeko y'ibihugu byo mu muryango wa Afrika y'iburasirazuba ko akazi bategerejweho, ari ugukomeza kubonera ibisubizo ibihangayikishije abatuye ibihugu by'uyu muryango. Harimo ibibazo birebana n'uburinganire, kurengera uburenganzira bw'abana no kubahugurira ibirebana no kuboneza urubyaro.


Ku birebana n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, perezida Kagame yavuze ko hakenewe umuryango ukora neza akazi kawo, kandi ko Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashwe mu ruhando rw'abatuye isi.

Abadepite bari muri iyi nteko ishinga amategeko y'umuryango w'afrika y'iburasirazuba baziga ku mishinga y'amatageko atatu.

Hari umushinga w'itegeko rijyanye n'uburinganire n'iterambere, umushinga w'itegeko  rijyanye no gukumira cg kugenzura ibijyanye n'amasashe yinjira muri aka karere, ndetse n'umushinga w'itegeko rireba ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

umushinga w'itegeko rigenga kugenzura ibijyanye n'amasashe ryagejejwe mu nteko na Hon. Hajabakiga Patricia, umwe mu badepite bahagariye u Rwanda muri iyo nteko ya EALA.

Mu bindi bizaganirwaho harimo raporo z'amakomisiyo atandukanye harimo ijyanye no guhuza imirongo y'itumanaho hagati y'ibihugu bigize umuryango w'afrika y'iburasirazuba, n'izindi ngingo zitandukanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura