AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri Afurika mu gutanga serivise nziza kandi zinoze

Yanditswe Oct, 03 2017 19:05 PM | 7,244 Views



Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, rutangaza ko nubwo imitangire ya servisi igenda itera imbere muri rusange, hakigaragara zimwe mu nzego zigenda biguruntege mu mitangire ya servisi ibi bikaba bibangamira iterambere ry'ubukungu bw'igihugu.

Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, ni hamwe usanga urujya n'uruza rw'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga baje bakeneye servisi zitandukanye nko kwandikisha ibikorwa by'ubucuruzi kwaka amakuru ku bukerarugendo mu Rwanda ndetse n'izindi servisi yaba izabikorera cg izijyanye n'inzego za leta.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB Emmanuel Hategeka avuga ko nubwo uko iminsi yicuma ariko imitangire ya servisi igenda inoga,hakiri intera bitewe n'icyerekezo igihugu cyihaye mw' iterambere. Yagize ati, "abikorera nibo shingiro ry' ubukungu bw' igihugu ari imibare tugenda tubona nuko ababagana batarishimira imitangire ya servisi babona, niyo mpamvui muri iki cyumweru cyahariwe abakiriya twongora gukangurira cyane cyane abikorera gushyiraho umwete mugutanga servisi  bakumvako umukiriya cyangwa uza abagana asaba servisi ariwe utuma babaho ari nawe utuma ibyo bakora bibateza imbere."

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, imwe mu nkingi z' iterambere z' u Rwanda, Kaliza Belise atangaza ko aka ari akanya ko kurushaho  gutega amatwi abagana ibigo bitanga servisi mu rwego rwo kunoza imikorere bitewe nicyo ababagana bakeneye.

Servisi z' ubuvuzi cyangwa se amabanki ni zimwe mu nzego zakomeje gutungwa agatoki mu minsi yashize mu bijyanye na servisi  zitajyanye n' icyerekezo igihugu cyihaye gusa bamwe mu banyarwanda bavuga ko zimwe mu ngamba zafashwe na reta zimaze gutanga umusaruro nubwo utaragera aho bifuza.

Icyumweru cyahariwe gutanga servisi ku bakiriya gifite insanganyamatsiko  igira iti ''Kubaka Icyizere mu Bakugana''.

Icyegeranyo cy' ihuriro ry' isi mu by'ubukungu giheruka cya 2017-2018 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afrika  y' iburasirazuba  mu mitangire ya servisi inoze, rukaba urwa 2 ku mugabane wa Afrika naho kw' isi rukaza ku mwanya wa 41 ruvuye kuwa 107 mu cyegeranyo cya 2014-15.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura