AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 muri Afurika mu bihugu bihagaze neza mu bukungu

Yanditswe Sep, 28 2017 22:19 PM | 4,691 Views



Icyegeranyo cy’ihuriro mpuzamahanga mu bukungu kiragaragaza ko u Rwanda rwazamutseho umwanya umwe ku mugabane wa Afrika mu bigihugu bihagaze neza mu bukungu (Global Competitiveness Report 2017/18). Muri icyo cyegeranyo ubu u Rwanda rwafashe umwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice byakomeje kuza ku mwanya wa mbere no ku mwanya wa 45 ku isi.

Muri iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum), Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa Gatatu muri Afrika.

Ku rwego rw’akarere, u Rwanda rwagumanye umwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba kuza hafi ku rutonde rw’isi kuko ruri ku mwanya wa 58, rukurikirwa na Kenya iza ku mwanya wa 91, Tanzania ku wa 113, Uganda ku wa 114 mu gihe u Burundi buza inyuma ku mwanya wa 129.

Cyakora uwo mwanya wa 58 U Rwanda ruzaho nkuko bigaragazwa muri icyo cyegeranyo ku rwego mpuzamahanga bigaragara ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya itandatu, ruva ku wa 52 rwariho umwaka washize aho impamvu zigaragazwa muri icyo cyegeranyo ngo ni ugusubira inyuma mu bijyanye na serivisi z’ubuvuzi n’imikorere y’amashuri abanza n’imigendekere y’ubukungu ahatanzwe ingero ko Malaria yazamutse cyane iva ku barwayi 11,000 mu bantu 100,000 yariho mu 2013 igera ku 31,000 mu 2015, mu gihe abiyandikisha gutangira mu mashuri abanza bagabanutse bakava kuri 96.1% bakagera kuri 95.1%.

Naho ku bukungu ngo mu mwaka ushize izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu naryo ryagize ingaruka zitari nziza ku Rwanda ahatanzwe ingero ku izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 7.3% mu Ukuboza umwaka ushize bivuye 6.4 mu Ugushyingo mu mwaka umwe.

Naho ku mpamvu icyo cyegeranyo gitanga zatumye u Rwanda ruguma ku isonga mu bihugu bya Afrika bishingiye ahanini ku kuba hari ukoroherezwa ku masoko ndetse na politiki itajegajega ishyira iki gihugu mu bya mbere ku mugabane wa Afurika bifite isoko ry’umurimo rihagaze neza na Politiki itajegajega bikaba byaratumye habaho kuzamuka k’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu.

Iki cyegeranyo gikorwa buri mwaka hagendewe ku ngingo zitandukanye z’iterambere mu bukungu, imiyoborere, imicungire y’ibigo ibikorwaremezo ubuzima guhanga udushya na politike z’ubusugire bw’urwego rw’imari n’agaciro k’ifaranga ari nabyo bigena ibiciro ku masoko n’iterambere rusange ry’abaturage. Muri uyu mwaka iki cyegeranyo cyakorewe mu bihugu 137, u Rwanda ruza ku mwanya wa Kabiri muri Afurika nyuma y’Ibirwa bya Maurice mu gihe umwaka washize rwari ku wa Gatatu, bivuga ko rwzamutseho umwanya umwe rwigizayo Afrika y’epfo yamanutse ku mwanya wa gatatu muri Afrika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira