Yanditswe Nov, 21 2016 14:26 PM | 1,466 Views
Ubuyobozi bw'ikigo cy'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda buravuga ko kuba abantu batangira gusaba amakuru hataragenwa inyungu zizatangwa ku baguze impapuro mpeshwamwenda ziba zashyizwe ku isoko, bisobanura ko abantu bagenda basobanukirwa n'imikorere y'uru rwego rw'imari kandi bakarugirira icyizere. ibi biravugwa mu gihe guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari 15 z'amanyarwanda, Kuva kuri uyu wa mbere kugeza ku wa gatatu tariki 23 ugushyingo.
N’ubwo hataragenwa inyungu zizahabwa abazagura izi mpapuro zizamara imyaka 3 ku isoko, abahuza ku isoko ry'imari n'imigabane (brokers) bavuga ko barimo gusabwa ku bwinshi amakuru kuri izi mpapuro mpeshwamwenda:
Jean Aime Habimana, umuhuza
ku isoko ry'imari n'imigabane yagize ati : "Barabyitabira, usanga
akenshi batubaza amakuru ngo ese hari indi bond yenda kuza… ? ese izaza
ryari… ? kugirano bashobore gusevinga bazayigure ku isoko rya mbere kuko
nibyo bituma bunguka cyane iyo ikihagera."
Ikigo cy'isoko ry'imari n'imigabane gisobanura ko mu mwaka wa 2014 hakozwe ihererekanya (transaction) ry'amafaranga inshuro 12 hagati y'abaguze cyangwa abagurishije impapuro mpeshwamwenda mu gihe muri uyu mwaka ubura ukwezi kumwe ngo urangire ihererekanya ryakozwe inshuro 70 rifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda. Rwabukumba Pierre Celestin uyobora ikigo cy'imari n'imigabane avuga ko ibi bigaragaza ubwitabire no gusobanukirwa n'ibijyanye n'isoko ry'imari n'imigabane.
Mu magambo yatangarije RBA,Rwabukumba yagize ati : "Isoko iyo rigitangira nk'ukunguku abantu ntibaba babyumva, hari ababa babitinya amakuru atarabageraho, ababimenye bakabibwira abandi. Ubwitabire buriyongera ntibugabanyuka yewe no mu bantu bo hasi; ibyo byose rero bitanga icyizere iyo umuntu abonye ko ahantu hizewe nta kibuza kuhashyira amafaranga ngo aziteze imbere ejo hazaza."
Muri rusange impapuro mpeshwamwenda zimaze gushyirwa ku isoko na guverinoma y'u Rwanda zifite agaciro ka miliyari 156 mu gihe iz'ibigo byigenga zifite agaciro ka miliyari 16 z'amafaranga y'u Rwanda. Izashyizwe ku isoko uyu munsi ni iz'igihembwe cya kane cy'uyu mwaka zikazajya ku isoko rya kabiri (listing) ku itariki 28 z'uku kwezi, hacuruzwa izirimo kugurwa muri iyi minsi itatu. Gusa, hari abiyemeza kutazigurisha bitewe ahanini n'inyungu itangwa dore ko ubusanzwe iba hagati ya 11,5 na 13,5% buri mwaka.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru