Yanditswe Jun, 05 2017 14:28 PM | 7,065 Views
U Rwanda rwifatanyije n'isi
kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibidukikije. Mu karere ka Gakenke mu ntara
y'amajyaruguru ni ho wizihirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: Duhuze umuntu
n'ibidukikije ni ryo shingiro ry'ubuzima.
Muri aka karere ka Gakenke, hakozwe umuganda ugamije gusana indiri z'urusobe rw'ibinyabuzima, ku nkengero z'umugezi wa Base ahatunganyijwe n'umushinga Lake Victoria Environmental Management Project, LVEMP icyiciro cyawo cya 2 aho wanateye inkunga imishinga y'abaturage.
Buri mwaka ubanzirizwa n'icyumweru
cyahariwe kwita ku bidukikije kuri ubu kigana ku musozo, hakozwemo ibikorwa
byinshi bikangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije, bakangurirwa
kuzirikana isano bafitanye na byo.
Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije REMA kivuga ko abaturage bagenda barushaho kugaragaza ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.
REMA kandi yanagaragaje iby'ingenzi byagezweho mu kwita ku bidukikije mu Rwanda. Harimo kurengera ikibaya cy'Akagera mu gace ka Rweru mu Bugesera, gutera ibiti ibihumbi 460 by'imbuto, ndetse habayeho no guhanga imirimo itangiza ibikijije ku bantu 13,770, haterwa imigano ibihumbi 360 yo kubungabunga imigezi ya Nyabarongo, Rukarara, Mwogo, Mbirurume, Mashyiga, Yanze, Base na Kadahokwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru