Yanditswe Aug, 28 2018 22:25 PM | 63,341 Views
Mu gihe ibikorwa bihungabanya amahoro n'umutekano bikomeje guhindura isura, ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, RDF, busanga hakenewe ubufatanye bw'ibihugu mu gushakira umuti urambye iki kibazo. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwahawe abasoje imyitozo yari imaze ibyumweru 2 ibera mu ishuri rya gisirikare I Gako mu karere ka Bugesera.
Iyi myitozo yari igamije gufasha ba ofisiye bato
n'abakuru mu ngabo na polisi gusobanukirwa kurushaho uburyo bwo gutegura no
gutanga amabwiriza ayobora abandi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no
kugarura amahoro.
Imyitozo yakozwe yibandaga ku buryo ubutumwa bwa Loni muri Central Africa, MINUSCA, bwarushaho kuzuza inshingano y'ibanze yo kurinda abasivili.
Iyi myitozo izwi nka Shared Accord, ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda mu nshuro 18 imaze kuba. Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, asanga u Rwanda hari byinshi ibindi bihugu byarwigiraho mu birebana n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Abasaga 200 baturutse mu bihugu 12 ni bo bahawe iyi myitozo yatangiye tariki 14 z'uku kwezi kwa 8 mu ishuri rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru