AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubufatanye hagati ya leta n'abikorera ni igisubizo ku iterambere-Perezida Kagame

Yanditswe Jan, 30 2018 16:25 PM | 5,153 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera ari igisubuzo ku bucuruzi n'iterambere umugabane wa Afurika ukeneye. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama yagaragaje ko uruhare rw'abikorera rukenewe cyane mu kuzamura ubukungu bw'umugabane no guhindura imibereho y'abawutuye.

Yasabye ko hakongerwa ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera asaba komisiyo y'ubukungu mu muryango wa Afurika yunze ubumwe gukurikirana ibijyanye  n'uburyo leta zifatanya n'inzego z'abikorera. Yagize ati, 'Turifuza ubufatanye bugaragara n'abikorera kuko uruhare rwanyu rudahari hari ikingenzi cyaba kibura. Benshi mu banyamuryango ba Afurika yunze ubumwe bahagurukiye ibikorwa by'ubucuruzi bigamije gutanga imibereho iboneye ku baturage bacu. Ku kijyanye no koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane ku batuye Afurika  duteganya kugeraho muri uyu mwaka ndetse n'urujya n'uruza rw'abatuye uyu mugabane byemeje muri iyi nama ndetse n'isoko rihuriweho ry'ubwikorezi bw'indege ryatangijwe ku munsi wejo.''

Mu rwego rw'ubuzima, Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rwego rw'ubuzima inzego z'abikorera zigize uruhare rugaragara mu gufatanya na Leta byatanga igisubizo kuri serivisi zikwIye abaturage. Ati, ''Mu bigaragara inzego z'ubuvuzi zitwara company n'ibigo bya leta amafaranga menshi ndetse n'umusaruro ukagabanuka bitewe n'indwara ndetse n'impanuka. ariko urwego rw'abikorera ni rumwe mu zifite igisubizo. Raporo ya International finance Corporation iheruka yagaragaje ko serivisi nyinshi z’ubuzima zitangwa muri Afurika zahariwe inzego z’abikorera. Ibi ariko ntibisobanuye ko urwego rw’ubuvuzi ruharirwa abikorera gusa ahubwo ni uburyo bwo gushaka igisubizo kiboneye mu gutanga ubuvuzi bukwiye. Dufatanya n’ikigo cyo muri America cyitwa Zipline mu gukoresha utudege duto mu gukwirakwiza amaraso n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu bice by’icyaro.''

Iyi nama ivuga ku bucuruzi n'ishoramari muri Afurika ije ikurikira inama rusange ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari imaze iminsi ibiri iteraniye i Addis Abeba muri Ethiopia.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage