Yanditswe Aug, 30 2016 10:18 AM | 1,933 Views
Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
na mugenzi we wa Benin Patrice Talon ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere,
batangaje ko bagiye guteza imbere mu buryo bwihariye umubano usanzwe uranga
ibihugu byombi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 nibwo prezida Kagame yakiriye ku
meza, mugenzi we wa Benin, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Mu ijambo rye Prezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye uru ruzinduko rwa prezida wa Benin, kuko rugaragaza ubushake bw'ibihugu byombi bwo gufatanya mu iterambere. Aha ni naho yatangaje ko impande zombi zirimo gushyira umwihariko mu mubano w'ibi bihugu hagamijwe kuzamura ababituye:
Prezida wa Benin Patrice Talon, na we yagaragaje ibyishimo atewe no kugirira uruzinduko mu Rwanda. Asanga ari igihugu Benin yakwigiraho byinshi kubera imiyoborere n'ubwo cyaciye mu bihe bigoranye bya jenoside yakorewe abatutsi.
Prezida Patrice Talon yavuze ko yanagiranye ibiganiro n'inzego zitandukanye mu rwego rwo kumenya uko igihugu cyongeye kwiyubaka, ndetse anagaragarizwa na byinshi bikubiye mu cyerekezo cy'u Rwanda mu myaka iri imbere.
Abakuru b'bihugu byombi kandi bemeranijwe ku bufatanye mu iterambere, ndetse Prezida Paul kagame, anatangazako vuba aha indege ya sosiyete Rwandair, izatangira ingendo i Cotonou muri Benin mu rwego rwo koroshya ingendo n'ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Benin.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru