Yanditswe Feb, 21 2017 17:33 PM | 2,180 Views
Igihugu
cy'ubuhinde cyateganyirije mugabane w'Africa bourse kubanyeshuli ibihumbi 50,000 mu myaka 5 iri imbere, harimo n'u Rwanda
nkuko byatangajwe na Visi Perezida wicyo gihugu Hamid Ansari , mu kiganiro
n'abanyeshuli bo muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyarugenge.
Abanyeshuli n'abarezi bo muri kaminuza y'u Rwanda, bavuga ko biteguye gukoresha amahirwe bafite, u Rwanda rukazabona 'bourses' nyinshi murizo.
Visi Perezida w'igihugu cy'ubuhinde Hamid Ansari, avuga ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda muri gahunda zitandukanye z'iterambere,ahereye ku ruzinduko rw'umukuru cy'u Rwanda yagiriye mu Buhinde ukwezi gushize.
Nyakubahwa Ansari avuga ko igihugu cye cy'ubuhinde cyiteguye gutanga bourse
ibihumbi 50,000 kubifuza kujya kwiga iwabo baturutse kuri uyu mugabane w'Africa
harimo n'u Rwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Murigande Charles, avuga ko abanyarwanda bagomba kwitabira aya mahirwe atangwa n'igihugu cy'ubuhinde. Abanyeshuli nabo bavuga ko biteguye gukoresha ayo mahirwe, kuko n'ubusanzwe u Rwanda rufite abanyeshuli basaga 1000 biga mu Buhinde.
Igihugu
cy'ubuhinde gifite kaminuza n'amashuri makuru agera kuri 700 , bakagira
abaturage bagera kuri miriyari imwe na miriyoni 300.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru