Yanditswe Jun, 23 2017 17:14 PM | 4,418 Views
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi aravuga ko ubumwe n’ubwiyunge bugomba gukomeza kuba umusemburo w’iterambere rirambye kandi ryihuse, u Rwanda rwiyemeje kugeraho. Ibi amaze kubivugira mu Karere ka Nyaruguru mu gutangiza Ihuriro ry'Ubumwe n'ubwiyunge muri ako Karere.
Minisitiri w'intebe yasobanuye ko iki gikorwa gishingiye ku bikorwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yahize byo gushyigikira imiyoborere igamije kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda.
Unity Club ni ihuriro ry’abahoze n’abakiri muri guverinoma,n’abo bashakanye. Iri huriro ry'ubumwe n'ubwiyunge rizakora ku rwego rw’Akarere n’Umurenge. Ubu rimaze gutangizwa mu Turere twose tw’u Rwanda. Ministre w'intebe yavuze ko guhuza abahoze muri Guverinoma y'u Rwanda, abayirimo n’abo bashakanye, bimaze gutanga umusaruro ushimishije cyane.
Iri huriro rizafasha Abayobozi b’ubu n’abo basimbuye gushyira hamwe mu gusigasira no kongera ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Gushyigikira Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, imwe mu nkingi ya mwamba ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge bizashingiraho.
Yavuze ko ari ngombwa gukomeza kwimika ubumwe bw'abanyarwanda nk’uko Abarinzi b'Igihango n’Abanyarwanda bose muri rusange babyemereye perezida Paul Kagame.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru